53bffa466cee77c5

Donald Trump yanenze bikomeye igitaramo cya Bad Bunny

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kunenga bikomeye igitaramo cy’umuhanzi Bad Bunny cyabereye mu kiruhuko (halftime show) cya Super Bowl LX 2026.

Trump yavuze ko icyo gitaramo kitagaragaje agaciro n’ubuhanga asanga bikwiye imyidagaduro ya Amerika, anenga ururimi rwakoreshejwe ndetse n’imbyino zakozwe imbere y’abarebye icyo gikorwa ku isi hose.

Bad Bunny, umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Puerto Rico, yanditse amateka yo kuba umuhanzi wa mbere ukoze igitaramo cya Super Bowl cyose mu rurimi rw’Icyesipanyolo. Yakoze igitaramo cy’iminota 13 cyizihiza umuco w’Abalatino, aririmba indirimbo ze zakunzwe zirimo Yo Perreo Sola, EOO n’iyo ku album ye nshya DtMF.

Iki gitaramo cyaranzwe kandi n’ibikorwa by’abahanzi bakomeye barimo Lady Gaga, waririmbanye na Bad Bunny indirimbo ivanze salsa na pop, Ricky Martin, wakoze igitaramo gikomeye cy’indirimbo Lo Que Pasó a Hawaii, ndetse n’abondi byamamare barimo Cardi B, Karol G, Pedro Pascal na Jessica Alba.

Mu buryo bwihariye, igitaramo cyari gifite ubutumwa bwa politiki n’imibereho y’abaturage. Mu ndirimbo El Apagón (Umwijima), ababyinnyi bagaragaraga bimanitse ku nsinga z’amashanyarazi, bigaragaza ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi kimaze igihe muri Puerto Rico. Igitaramo cyasojwe n’abantu bitwaje amabendera y’ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Amerika, mu butumwa bwo kunga no kwishyira hamwe.

Mu magambo make yavuze mu Cyongereza asoza igitaramo, Bad Bunny yagize ati: “God bless America” “Imana ihe umugisha Amerika”, agaragaza ko ijambo “America” risobanura umugabane wose, atari Leta Zunze Ubumwe za Amerika zonyine.

Nubwo benshi bashimiye iki gitaramo ku mbuga nkoranyambaga, Donald Trump we yagishyize hasi abinyujije ku rubuga rwe Truth Social. Yavuze ko ari “igitaramo kibi cyane”, avuga ko ntawumvaga ibyo umuhanzi arimo kuvuga, anenga imbyino yavuze ko zidakwiriye, cyane cyane ku bana babirebye.

Trump yagize ati: “Ibi ni ugusuzugura igihugu cyacu. Nta butumwa bwiza, nta guhanga udushya, nta rwego rwo hejuru byari bifite, nk’ibyo nzi ko bigaragaza ubudasa bwa Amerika.”

Uyu mukuru w’igihugu yari yatangaje mbere ko atazitabira umukino wa Super Bowl, avuga ko aho wabereye hari kure cyane, nubwo yifurije amahirwe meza amakipe yari ahanganye.

 

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *