A member of FIB stands in the bush near the front line in the Beni region where the UN is backing the FARDC in an operation against ADF militia, the 13th of March 2014.   © MONUSCO/Sylvain Liechti

RDC: ADF yishe nibura abantu 15 muri Lubero

Nibura abasivili cumi na batanu, barimo abagore babiri, bishwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, itariki ya 7 Gashyantare, mu gitero cyagabwe n’abarwanyi ba Allied Democratic Force (ADF) i Mambimbi-Isigo, muri Gurupoma ya Bapakombe (Umurenge wa Bapere), muri Teritwari ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Aya makuru yagejejwe kuri ACTUALITÉ.CD kuri iki Cyumweru gishize atanzwe na Kakule Kagheni Samuel, Perezida wa Sosiyete Sivile ya Bapere. Amazu n’imitungo by’abaturage nabyo byatwikiwe muri icyo gitero.

Uwacitse ku icumu wabashije gutoroka abo bagabye igitero yatangaje ko hari umubare munini w’abantu bapfuye muri kariya gace k’Umurenge wa Bapere, avuga ko atabashije kubara imirambo yabonye igihe yari arimo guhunga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *