Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, wahoze ayobora ikigo hitegura amarushanwa ya Miss Rwanda, vuba ashobora kwisanga mu Rwanda nyuma yo gufatirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigizwemo uruhare n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda.
Ibi byemejwe n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda mu kiganiro Umushinjacyaha Mukuru yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, itariki 9 Gashyantare 2026, ubwo yemezaga ko bazi ifatwa rya Ishimwe Dieudonné muri Amerika.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyahuje inzego zitandukanye ziri mu runana rw’ubutabera kuri uyu wa Mbere, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Habyarimana Angélique yagize ati: “Ishimwe Dieudonné yahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu mu buryo budasubirwaho. Hamenyekanye ko ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nkuko bisanzwe hakozwe ibisabwa iyo hamenyekanye uwakoze icyaha aho aherereye hashyizweho impapuro zo kumufata”.
Dieudonne Ishimwe, wahoze ategura amarushanwa y’ubwiza ya “Miss Rwanda”, yafatiwe muri Texas, muri Amerika ku itariki 3 Werurwe 2025.
Ishimwe w’imyaka 38 y’amavuko yari yahunze u Rwanda nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwa Kigali rumuhamije ibyaha bifitanye isano no gufata ku ngufu mu Kwakira 2023.
Yahunze igihugu mbere yo gukora igifungo cy’imyaka itanu yakatiwe.


