Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye umunyamakuru Hariana Veras, amugaragariza ibihamya bitanu bishimangira ko atari umunyamakuru w’inyangamugayo nk’uko we abivuga.
Uyu munyamakurukazi wo muri Angola amaze iminsi ashinjwa gushyira ku ruhande inshingano ze nk’umunyamakuru, ahubwo agahitamo gufasha ibihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi mu gukora icengezamatwara rigamije gusiga icyasha u Rwanda.
Ibi byanatumye Perezida Félix Antoine Tshisekedi mu cyumweru gishize amuha impano, ndetse aba bombi baheruka kugaragara bahuze imisaya.
Verás abinyujije ku rubuga rwe rwa X, aheruka kwigaragaza nk’umunyamakuru w’inyangamugayo uhibibikanira “ukuri, amakuru yuzuye ndetse no gutara no gutangaza inkuru mu buryo bukurikije amahame ngengamyitwarire y’itangazamakuru”; mu gusubiza abamaze igihe bamunenga.
Minisitiri Nduhungirehe uri mu baherukaga kunenga imikorere y’uriya mugore, agaragaza ko ibyo avuga byo kuba umunyamakuru wubahiriza ukuri n’imyitwarire myiza bitajyana n’ibikorwa bye.
Mu butumwa burebure yashyize ku rubuga rwa X, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “Mwivugiye ko muhagaze mushikamye ku bunyangamugayo bwanyu nk’umunyamakuru wiyemeje ukuri, ubumenyi nyakuri n’imyitwarire myiza. Izo ni indangagaciro nziza zikwiye kuranga buri munyamakuru, ariko ubunyangangamugayo bw’umwuga ntibuvugwa gusa, bugomba kugaragarira mu bikorwa bya buri munsi by’umunyamakuru.”
Umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda yaboneyeho kugaragariza Hariana Veras ingero eshanu zigaragaza ko ubunyamwuga avuga butandukanye n’imikorere ye.
Ntaravuga na rimwe kuri FDLR
Minisitiri Nduhungirehe yanenze Hariana Veras kuba atarigeze na rimwe avuga ku mutwe wa FDLR mu nkuru ze, umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ugikorana n’ingabo za FARDC mu burasirazuba bwa RDC.
Yagize ati: “Ntimwigeze na rimwe, mu nkuru cyangwa mu biganiro byanyu, muvuga kuri FDLR, cyangwa ngo mugaye imikoranire yayo n’ingabo za FARDC n’ibyaha byayo bishingiye ku moko.”
Yakomeje agira ati: “Hano hari amahitamo abiri: Mwaba mutarigeze mwumva FDLR, bigatuma hibazwa ubunyamwuga bwanyu, cyangwa muzi ibyayo mukahitamo kutabivuga, bigatuma hibazwa ubunyangangamugayo bwanyu.”
Kwirengagiza itotezwa ry’Abatutsi bo muri RDC
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yanagaragaje ko Hariana Veras yirengagije burundu itotezwa rikomeje gukorerwa Abatutsi bo muri RDC, barimo Abanyamulenge bamaze igihe bagabwaho ibitero byo mu kirere, gutwikirwa kw’imidugudu, gufungwa kw’inzira z’ubucuruzi no kwicwa urubozo abantu ku manywa y’ihangu.
Yakomeje agira ati: “Mwirengagiza ibi byose kandi ntimwigeze mutangaza na rumwe kuri izi ngero nyinshi z’itotezwa rikorerwa abagore, abagabo n’abana bazira uko bavutse.”
Yabajije Hariana kandi ati: “Ese Abatutsi bo muri RDC si bamwe mu Banyafurika mukwiye guharanira uburenganzira bwabo? Ese si abantu bihagije ngo babone kwitabwaho?”
Guceceka ku mvugo zibiba urwango
Icya gatatu, Minisitiri Nduhungirehe yanenze Hariana Veras kuba yaracecetse mu Ukuboza 2025, ubwo Jenerali Sylvain Ekenge, wari Umuvugizi w’Ingabo za RDC, yatukaga abagore b’Abatutsi kuri televiziyo ya Leta ya RDC (RTNC), akabita “ababi” kandi akaburira abagabo kutabashaka ngo bashyingiranwe.
Yagize ati: “Si uguceceka gusa ku magambo ateye isoni atuka abagore, ahubwo mwanakomeje kugaragara mufata mikoro ya RTNC muri White House, nk’aho mwari muhagaze ku mugaragaro mushyigikira imvugo y’urwango ya televiziyo ya Leta ya RDC.”
Kutabaza abayobozi ibibazo by’ingenzi
Icya kane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yanenze uyu munyamakuru, ni kuba yaragiranye ibiganiro na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC na Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi, ariko ntababaze ibibazo byerekeye amagambo yabo yo gutera u Rwanda no guhungabanya umutekano w’akarere.
Ati: “Mwigeze mwumva ayo magambo, yari yarakwirakwiye hose ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa mwanzuye ko atari ikibazo gikwiye kubazwa?”
Kutavuga ku bacanshuro
Minisitiri Nduhungirehe yanavuze ko Hariana Veras atigeze atangaza ku ikoreshwa ry’abacanshuro b’abanyamahanga na Leta ya RDC, nubwo rinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga arimo ay’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika n’ay’Umuryango w’Abibumbye.
Yagize ati: “Ni gute umunyamakuru wiyita inzobere kuri Congo atavuga na rimwe ku ikoreshwa ry’abacanshuro, kandi ari ukurenga ku byemezo mpuzamahanga bizwi?”
Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko itangazamakuru ribogamye kandi rikorera ku ruhande rumwe ridakwiye kwitwa iry’inyangamugayo, agira ati: “Niba uku gutangaza amakuru kubogamye cyane kwitwa ubunyangangamugayo bw’umwuga, birasaba ko twisubiraho ku busobanuro nyabwo bw’itangazamakuru.”


