Intumwa ziturutse mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda kuwa Mbere zatangiriye ku mugaragaro urugendoshuri mpuzamahanga mu Bufaransa, zibanda ku kuzamura ubushobozi bw’igihugu mu gukemura ibibazo by’umutekano bigezweho.

Itsinda ry’intumwa riyobowe na Col Mucyo Mulinzi hamwe n’abakozi 4 n’abanyeshuri 23 nk’uko bitangazwa na Ambasade y’u Rwanda i Paris.
Izi ntumwa zakiriwe n’abayobozi bakuru ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Bufaransa, aho bitabiriye ikiganiro cy’ingirakamaro cyane.



