Abakomando bashya 7,532 b’umutwe wa M23 ku Cyumweru tariki ya 8 Gashyantare binjijwe mu ngabo zawo, nyuma yo gusoza imyitozo ikaze bari bamaze igihe bakorera mu gace ka Tchanzu ho muri Teritwari ya Rutshuru.
Umuhango wo kubinjiza mu ngabo za AFC/M23 wayobowe n’Umugaba Mukuru wazo, Gen. Sultani Makenga.
Mu byo abasirikare bashya ba M23 barahiriye, harimo “gukorera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo” no gutanga “umusanzu mu kubohora igihugu kibangamiwe n’imiyoborere mibi y’ubutegetsi bwa Kinshasa”.
Nyuma yo kureba ubumenyi butandukanye bariya basirikare bahawe bwiganjemo amayeri mu by’imirwanire ndetse n’imyitozo mu by’imbaraga, Gen. Makenga yabamenyesheje ko AFC/M23 bafashe icyemezo cyo kwinjiramo ifite ubutumwa bw’ingenzi bwo kubohora abaturage ba Congo no kugarura icyubahiro cy’igihugu.
Makenga yamaganye imiyoborere y’ubutegetsi bwa Kinshasa yise isoko y’amacakubiri, ivangura rishingiye ku moko n’iheza, asaba abasirikare ayoboye kuba umusemburo w’impinduka RDC ikeneye.
Ati: “Igihugu cyacu kiyobowe n’injiji ziri i Kinshasa zafashe bugwate igihugu, zashenye igihugu, zica abaturage; Guverinoma yica abaturage bayo. Abanye-Congo bahindutse impunzi hanze y’igihugu, abandi bava mu byabo imbere mu gihugu. Guverinoma ya ntibindeba irakora ibintu by’ubucucu. Barica abantu, bakabacamo ibice, bakanasenya ikiriho cyose. Iyo ni yo mpamvu ARC yahagurutse ngo ihagarike ibikorwa nabi byose.”
Makenga yamenyesheje abasirikare bashya ko bagenzi babo basanzwe muri AFC/M23 bakomeje gukora akazi gakomeye ko gukubita ahababaza umwanzi bahanganye, ku buryo nta zindi mbaraga afite usibye amagambo gusa.
Yasabye kandi bariya basirikare gukoresha ubumenyi bahawe mu guha umusada igihugu cyabo ndetse n’abaturage bacyo, kugira ngo kigere amahoro.
Abasirikare bashya binjiye muri AFC/M23 bariyongera ku bandi babarirwa mu 17,000 binjiye muri uyu mutwe mu gihe kitageze ku mwaka ushize.


