Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye y’umugabo w’imyaka 35 y’amavuko ukekwaho kwica umugore we amukubise inyundo.
Icyaha akekwaho cyakozwe ku itariki ya 26 Mutarama 2026 mu Mudugudu wa Rwimikoni I, Akagari ka Mbyo, Umurenge wa Mayange, mu Karere ka Bugesera ubwo uregwa yagiranaga amakimbirane n’umugore we bafitanye abana batatu.
Bivugwa ko mu gukimbirana yafashe inyundo ayikubita umugore we mu mutwe inshuro eshatu akamukomeretsa bikomeye nyuma bikamuviramo kubura ubuzima.
Raporo y’inzego z’ibanze igaragaza ko aba bombi bari bafitanye amakimbirane nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ikomeza ivuga.
Abatangabuhamya bavuga ko amakimbirane yabo yari ashingiye ku kuba umugabo yarahoraga ashinja umugore kumuca inyuma.
Icyaha cy’ubwicanyi uregwa akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, nk’uko giteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


