HAz4GY8boAAuxZb

Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida Kagame mu nama ya AUDA-NEPAD

Kuri uyu wa Kabiri, hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva, yahagarariye Perezida Paul Kagame, mu Nama ya 43 y’Akanama k’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma gashinzwe kwiga ku cyerekezo cy’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD).

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yavuze ko “Afurika igomba gukomeza umurego mu gushyira mu bikorwa gahunda y’iterambere ryayo. Nubwo ubufatanye n’abandi ari ingenzi, inkunga zituruka hanze ntizigomba kuruta cyane umusanzu w’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.”

Yashimangiye ko ibi ari ingenzi mu rugendo rw’ivugururwa ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe no ku ntego zisangiwe zo kwihesha agaciro no kwigira.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *