BE20INSPIRED-Smith20hearing20persecuted20Christians-scaled

Abadepite ba Amerika bibukije RDC ko isabwa gusenya FDLR mbere y’uko u Rwanda rukuraho ingamba z’ubwirinzi

 

Abadepite bagize ishami rya Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rikurikirana ibibera muri Afurika, bibukije ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo busabwa kubanza gusenya umutwe wa FDLR, mbere y’uko u Rwanda rukuraho ingamba z’ubwirinzi reafashe.

Babigarutseho mu kiganiro cyabaye ku wa Kabiri tariki 10 Gashyantare 2026 cyari kigamije “guteza imbere amahoro n’umutekano mu Rwanda biciye mu masezerano ya Washington ya Trump.”

Depite Sara Jacobs yagaragaje ko n’ubwo u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro bibifashijwemo na Amerika, bikemeranya ko FDLR izasenywa, u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi, ingabo za RDC zikomeje gukorana n’uriya mutwe wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Ku ruhande rw’igisirikare cya RDC, binyuranyije n’amasezerano y’amahoro, kivugwaho gukomeza gukorana na FDLR, umutwe washinzwe n’abayobozi bateguye Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994.”

Uyu yari yabanje kugaragaza ko u Rwanda na rwo rukomeje gushyigikira M23 mu buryo bweruye, ndetse ko ruheruka kohereza ingabo zo kuyifasha ziri hagati ya 5,000 na 7,000, “hatibagiwe igitero giheruka kugabwa ku mujyi wa Uvira”.

Ku bwa Jacobs, ngo ibihugu byombi “byiyemeje ibyo bitigeze bishyira mu bikorwa”.

Umuyobozi wa kariya gashami, Depite Chris Smith, yagaragaje ko ari ingenzi kuba u Rwanda rwaremeye gukuraho ingamba z’ubwirinzi, ariko ibyo bigakurikira gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR nk’uko amasezerano y’amahoro ya Washington abiteganya.
Ati “Amasezerano y’amahoro ya Washington arimo ‘gahunda y’ibikorwa’ igizwe n’ibyiciro bine, yemeranyijweho n’impande zombi. Ibi ni ingenzi ku Rwanda kugira ngo rwemere gusubiza inyuma ingabo zarwo, ariko mu gihe gusa RDC yakurikiza gahunda y’impurirane yo gusenya umutwe wa FDLR.”

Smith yagaragaje ko kubera ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa na FDLR ari ikibazo ku mutekano w’u Rwanda n’ibice M23 igenzura, iki gihugu n’uyu mutwe bikwiye gufata ingamba zo gukangurira aba barwanyi b’Abanyarwanda kurambika intwaro.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *