Ni ibintu bicye bizwi kuri Kim Ju Ae, wagiye agaragara mu mezi ashize iruhande rwa se mu birori bikomeye nk’igihe asura Beijing mu Bushinwa muri Nzeri, mu rugendo rwa mbere ruzwi mu mahanga rw’uyu mwana w’umukobwa bikekwa ko yavutse hagati ya 2012 na 2013.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iperereza muri Korea y’Epfo (NIS) cyavuze ko kizakomeza gukurikiranira hafi niba azitabira na kongere y’ishyaka riri ku butegetsi mu mpera z’uku kwezi, igikorwa kinini cya politiki kiba rimwe mu myaka itanu.
Muri iyi kongere niho biteganijwe ko ubutegetsi bwa Pyongyang buzatanga ibisobanuro birambuye ku bibazo by’ingenzi nka politiki y’ububanyi n’amahanga, imyiteguro y’intambara ndetse na gahunda yo gukomeza gucura intwaro kirimbuzi y’imyaka itanu iri imbere.

Kuri uyu wa Kane, umudepite witwa Lee Seong-kwen yabwiye abanyamakuru ko Ju Ae, wahoze asobanurwa na NIS nk’uri “gutegurirwa” kuzasimbura se, ubu ari mu cyiciro cyo gutangazwa ko ari we muzungura”.

Ju Ae ni we mwana rukumbi uzwi wa Kim Jong Un n’umugore we, Ri Sol Ju. NIS yizera ko Kim Jong Un afite umuhungu mukuru, ariko uyu muhungu ntabwo yigeze yemerwa cyangwa ngo yerekanwe mu bitangazamakuru byo muri Koreya ya Ruguru.


