1770890064782

Kera kabaye ikibuga cy’indege cya Goma cyongeye kugwaho n’indege

Umuyobozi w’agateganyo w’ubutumwa bwa Loni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vivian Van de Perre, yageze mu mujyi wa Goma aho yagiye kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa AFC/M23.

Ku manywa yo kuri uyu wa Kane tariki 12 Gashyantare, ni bwo indege yo mu bwoko bwa kajugujugu yari imutwaye yaguye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma.

Ni bwo bwa mbere iki kibuga cyari kiguweho n’indege kuva muri Mutarama 2025, ubwo cyafungwaga mbere gato y’uko M23 ifata umujyi wa Goma.

Indege ya Vivian yakiguyeho nyuma yo kubanza guhabwa uruhushya na AFC/M23.

Radio Okapi y’Umuryango w’Abibumbye, yatangaje ko uruzinduko rwe i Goma rukurikira ibiganiro yagiranye n’abayobozi ba Leta ya Congo ndetse rukaba ari kimwe mu bigize imyiteguro yo gushyigikira uburyo bwo kugenzura no gukurikirana ihagarikwa ry’imirwano.

Byitezwe ko i Goma ahagiranira ibiganiro na AFC/M23 kugira ngo hatezwe imbere gahunda zifatika zijyanye n’urwego rwashyizweho ngo rukurikirane iyubahirizwa ry’agahenge.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *