Umugabo wirutse yerekeza kuri Perezida William Ruto, kuri uyu wa Kane, ubwo yavugiraga ijambo i Wajir yagize icyo avuga, atanga inkuru ye ku byabaye nyuma yo guca igikuba mu bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu.
Muri videwo yabonwe n’ikinyamakuru The Star, uyu mugabo yavuze ko nta mugambi mubi yari afite yashakaga gusa kuvugana na Perezida ku byerekeye politiki ye.
Umugabo ati: “Nashakaga kuvugana na perezida kandi nashakaga kumusuhuza, sinari nzi ko ibikorwa byanjye byateza ibibazo. Nizeye ko nzamubona.”
Ibi byabaye mu gihe umukuru w’igihugu yavuganaga n’abagenerwabikorwa b’ikigega cya Nyota ahitwa Mandera ubwo uyu mugabo utaramenyekana umwirondoro yavaga muri rubanda yihuta yerekeza kuri stage.
Abashinzwe umutekano bahise batabara, baramufata, baramutambikana, bihungabanya mu kanya gato ijambo rya Perezida. Ku ruhande rwe, Perezida Ruto yahamagariye abashinzwe kumurinda gukemura iki kibazo mu mutuzo.
Mbere y’uko igikorwa cyaberagaho gikomeza, Perezida Ruto yagize ati: “Eei, mumureke wenyine, mureke aruhukire aho. Yaba yicaye aho, nanjye ndamureba nyuma”.
Ku itariki ya 6 Gashyantare, ibintu nk’ibi byabereye i Mombasa ubwo undi mugabo utaramenyekanye yirukaga yerekeza aho Ruto ari yagezaga ijambo ku bagenerwabikorwa ba Gahunda yo kongerera ubushobozi urubyiruko ya Nyota.
Byabereye ahitwa Jomo Kenyatta Showground, aho Ruto yari ayoboye itangwa rya miliyoni 147 z’amashiringi yo gutera inkunga imishinga ya ba rwiyemezamirimo bato 5.880 baturutse mu ntara za Mombasa, Kwale na Taita-Taveta.


