1771030168395HBEr22HXMAEOa8X

Marina ukiri isugi yambitswe impeta

Umuhanzi Yvan Muziki yakoze igikorwa cyashimishije benshi mu ijoro ryo ku wa 14 Gashyantare 2026, ubwo yasabaga umukunzi we Marina ko yazamubera umugore, mu gitaramo cyo kumurika album ye nshya yise “Inganzo Ntahangarwa”.

Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Universe, kikitabirwa n’abahanzi batandukanye barimo Massamba Intore, Jules Sentore, Yvanny Mpano na Kidum, hamwe n’abandi benshi.

Mu ijambo rye, Yvan Muziki yavuze ko we na Marina bamaze igihe bavugwaho gukundana ariko bakabigira ibanga, kuko bumvaga igihe cyo kubishyira ahagaragara kitaragera. Yagaragaje ko yishimira kuba yarabonye umukunzi basangiye impano n’umwuga w’umuziki. Yagize ati: “Nabagejejeho album yanjye, none mbagejejeho n’uwo nkunda.”

Ubwo yamwambikaga impeta, Marina yabanje gukuramo izindi mpeta yari yambaye mbere yo kwemera iya Yvan, ibintu byakurikiwe n’amashyi n’ibyishimo byinshi by’abari aho. Aba bombi bari bambaye imyenda ihuje n’amabara y’umunsi w’abakundana, bituma igitaramo kiba icy’urukundo n’amarangamutima.

Album “Inganzo Ntahangarwa” igizwe n’indirimbo 17, aho Marina yagize uruhare mu myandikire no mu mikoranire kuri zimwe muri zo, ndetse hari n’izo baririmbanye. Ku rubyiniro, baririmbye indirimbo bahuriyemo n’izindi zakunzwe cyane.

Muri icyo gitaramo kandi, Yvan Muziki yashimiye Massamba Intore amuha impano y’ingofero, agaragaza ko yamubereye umujyanama n’umushyigikire kuva atangiye umuziki.

Iki ni cyo gitaramo cya mbere Yvan Muziki akoze mu Rwanda nyuma y’imyaka irenga 20 amaze mu muziki, nubwo mu mahanga yakomeje gutaramira abakunzi be mu bihugu bitandukanye birimo u Bubiligi.

Iryo joro rya Saint Valentin ntiryabaye iryo kumurika album gusa, ahubwo ryabaye n’intangiriro y’urugendo rushya rw’urukundo rwa Yvan Muziki na Marina, rwashyizwe ku mugaragaro imbere y’imbaga y’abafana babo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *