Komisiyo ishinzwe ubujurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yateye utwatsi ubujurire bwa Mukura VS yari yayitabaje ngo iyirenganure ku kibazo cy’umukinnyi Ishimwe Abdoul.
Mu minsi ishize ni bwo uyu myugariro wari umaze imyaka ibiri muri Mukura VS yayiteye umugongo, yerekeza muri APR FC yasinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.
Mukura VS yahise irega muri FERWAFA Intare FC Ishimwe yazamukiyemo, iyishinja gutwara umukinnyi wayo kandi iriya kipe yo mu karere ka Huye yari yaramaze kugura uriya mukinnyi wabanje kuyikinira nk’intizanyo.
FERWAFA icyo gihe yanzuye ko Ishimwe Abdoul ari umukinnyi wa Intare FC, biba ngombwa ko Mukura VS ikijuririra.
FERWAFA mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko nyuma yo gusuzuma ubujurire bwatanzwe na Mukura Victory Sports et Loisirs irega Intare FC ku kibazo cy’umukinnyi Ishimwe Abdoul no kugenzura amakuru yatanzwe na Mukura Victory Sports et Loisirs muri FIFA Transfer Matching System ndetse no muri FERWAFA Connect ku mukinnyi Ishimwe Abdoul; FERWAFA Independent Arbitration Tribunal yasanze mu mwaka w’imikino 2024-2025 umukinnyi yarakiniye Mukura Victory Sports et Loisirs ariko ari intizanyo y’Intare.
Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA kandi ivuga ko yasanze mu mwaka wa 2025-2026 Mukura Victory Sports et Loisirs yarandikishije umukinnyi nk’umukinnyi wayo inamusinyisha amasezerano y’imyaka itatu kandi izi neza ko umukinnyi ari umukinnyi w’Intare agifite n’amasezerano y’imyaka ibiri mu ntare.
Yasanze kandi Mukura Victory Sports et Loisirs isinya amasezerano n’Intare yarahishe ko yarangije kumusinyisha kuko yari ibizi ko bitemewe, ivuga ko Mukura Victory Sports et Loisirs n’ubwo yatinze kwishyura ariko n’igihe yishyuraga yari ibizi ko mu mategeko umukinnyi ari uw’Intare.
Komisiyo yahise ifata icyemezo cy’uko umukinnyi Ishimwe Abdoul atigeze aba umukinnyi wa Mukura Victory Sports et Loisirs mu buryo bwemewe, yemeza ko umukinnyi Ishimwe Abdoul yari umukinnyi w’Intare FC.


