valentin1-1320x779

Ibisobanuro by’amateka y’umunsi wa Saint Valentin

Umunsi wa Saint Valentin wizihizwa buri mwaka tariki 14 Gashyantare ku Isi hose, aho ufatwa nk’umunsi wahariwe abakundana. Uyu munsi uhuzwa n’ikorwa rya Kiliziya Gatolika ryo kwibuka Mutagatifu Valentin.

Kuri uwo munsi, abakundana bakunze guhana impano zitandukanye zirimo indabo z’amaroza atukura n’amakarita arimo amagambo y’urukundo. Bivugwa ko buri mwaka hoherezwa amakarita arenga miliyari imwe n’igice, kandi menshi muri yo agatangwa n’abagore bayaha abo bakunda. Uyu munsi ubarwa mu minsi itangwaho amakarita menshi ku Isi, ukurikiraho Noheli.

Impamvu wizihizwa muri Gashyantare

Kuva mu bihe bya kera, hagati mu kwezi kwa Gashyantare hafatwaga nk’igihe cy’urukundo n’uburumbuke. Abagereki bibukagamo ubukwe bw’imana zabo Zeus na Hera, naho Abaromani bizihizaga umunsi wa Lupercalia aho baturaga imana y’uburumbuke.

Mu mateka ya Kiliziya Gatolika, habayeho abantu batatu bitwaga Valentin bishwe bazira ukwemera mu kinyejana cya gatatu. Ariko uwibandwaho cyane ni Valentin w’i Roma, wari padiri.

Ku ngoma y’umwami w’abami Claudius wari warabujije abasirikare gushaka abagore, Valentin yakomeje gusezeranya abakundanaga mu ibanga. Nyuma yaje gufungwa, maze ku munsi yicwagaho yohereza umukobwa w’umucungagereza ubutumwa bwanditseho ngo “biturutse kuri Valentin wawe”. Ni ho havuye igitekerezo cyo kumufata nk’umurinzi w’abakundana.

Uko wizihizwaga n’uko wahindutse

Mu ntangiriro, wari umunsi wihariye ku basore n’inkumi batarashaka, bakinaga umukino wo gushakirana, uwabonaga undi bagateganya gushyingiranwa mbere y’umwaka. Mu kinyejana cya 14 mu Bwongereza ni bwo watangiye gufatwa nk’umunsi w’urukundo, bitewe n’imyemerere ko inyoni zihura kuri uwo munsi.

Uyu munsi wizihizwa mu bihugu byinshi mu buryo butandukanye:

Mu Burayi hari abajya gusura ibisigazwa bya Mutagatifu Valentin.

Mu Bushinwa na Taiwan watangiye kwamamara cyane kuva mu 1980.

Mu Buyapani abagore baha abagabo chocolats kuri uwo munsi.

Mu Rwanda watangiye kwitabwaho cyane guhera mu 1998, cyane cyane mu rubyiruko n’abanyeshuri.

Muri rusange, Saint Valentin ni umunsi wahindutse ukava ku muco n’imigenzo ya kera ugahinduka umunsi mpuzamahanga w’urukundo n’impano hagati y’abakundana.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *