3837b4f86a9b5510

‘Balthazar’ w’Umurusiya ari guhigishwa uruhindu nyuma y’igihe asambanya Abanyafurikakazi

Umugabo w’Umuruziya wahawe akabyiniriro ka ‘balthazar’ nyuma yo kugenda azenguruka ibihugu bya Afurika aryamana n’abagore n’abakobwa ari na ko abafata amashusho, ari guhigishwa uruhindu.

Polisi ya Ghana ivuga ko uyu mugabo yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi, kubera ibyaha byo gufata amashusho bamwe mu bagore n’abakobwa yakoreye muri iki gihugu.

Amakuru avuga ko uyu mugabo akunze kujya ahateraniye abantu benshi, hanyuma agashaka umugore cyangwa umukobwa aganiriza akamubwira ukuntu ari mwiza, hanyuma mu mwanya muto akamusaba numero ya telefoni mbere yo kwerekana bageze mu cyumba.

Minisiteri y’Uburinganire, Abana n’Imibereho Myiza muri Ghana, yasohoye itangazo ryamagana uyu munyamahanga wakwirakwije amashusho y’ubwambure bw’abagore bwaho.

Iyo Minisiteri yavuze ko yamenye amakuru ajyanye n’umunyamahanga ukekwaho gukora imibonano mpuzabitsina n’abagore bo muri Ghana, akabafata amashusho kandi akabikwirakwiza atabiherewe uburenganzira.

Yanagaragaje ko amakuru y’ibanze yerekana ko uyu mugabo yamaze gusohoka muri Ghana, ishimangira ko bitagabanya uburemere bw’ibyo aregwa cyangwa inshingano za Leta zo gukurikirana ko habaho ubutabera.

Abayobozi ba Ghana bavuze ko bari gukorana na Polisi ya Ghana, inzego z’umutekano, ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kugira ngo harebwe inzira zemewe n’amategeko zirimo ubufatanye mpuzamahanga no gufashanya mu by’amategeko, hagamijwe gushakisha uwo ukekwaho icyaha no kumurega ibyaha byinshi by’ubugizi bwa nabi.

Bivugwako muri Ghana yaryamanye n’abagore barenga 30.

Bamwe muri bo batangiye gutanga ubuhamya ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza amarorerwa bakorewe n’uyu mugabo ushakishwa.

Nyuma yo kuva muri Ghana, amakuru avuga ko uriya Murusiya yerekeje muri Kenya aho bivugwa ko amaze icyumweru.

Uwo mugabo mu mashusho yagaragaye mu mujyi wa Nairobi atembera muri za ‘super market’ no mu muhanda, uko ahura n’abagore n’abakobwa ababwira amagambo y’ukuntu bateye neza ari beza, mbere yo kubasaba za numero.

Uyu mugabo kandi ubwo yatemberaga muri Kenya, yaje kwinjira mu rusengero hanyuma abonamo umukobwa mwiza yicarana na we, hanyuma pasiteri ubwo yigishaga byarangiye yegereye wa mugabo amubaza impamvu ari kumwe n’umwana we.

Nyuma y’uko Pasiteri akomeje kwigisha, wa mugabo byarangiye ashutse wa mukobwa barasohoka, amujyana aho acumbitse bararyamana.

Uwo mugabo kuri ubu wamaze kugera muri Madagascar bivugwa ko asanzwe abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Mbere yo kujya muri Ghana yabanje muri Afurika y’Epfo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *