Y-O-U-R-F-A-V-°MUKAMA°-___8359___-

Kwitaba “Yee” byamwimishije ikamba rya Miss Rwanda 2017

Mu bakunzi b’imyidagaduro hakunze kuvugwa ko mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017, Kalimpinya Queen yari mu bakobwa bari bafite amahirwe menshi yo kwegukana ikamba. Hari n’abavuga ko bamwe mu bari bagize akanama nkemuramaka bamubonagamo ubushobozi bwo kuba Nyampinga w’u Rwanda.

Bivugwa ko mbere gato y’uko hatangazwa uwatsinze, umwe mu bagize akanama nkemuramaka, Mike Karangwa, yahamagaye Kalimpinya kuri telefoni, undi amwitaba mu mvugo isa n’iy’abasore ati “Yee”. Umunyamakuru Emmanuel Nsengiyumva uzwi nka Emmy Ikinege, avuga ko iyo myitwarire ishobora kuba yaragize uruhare mu gutuma ategukana ikamba.

Icyo gihe Kalimpinya yari asigaye mu bakobwa batanu ba nyuma bahataniraga ikamba. Gusa ngo bamwe mu bamuzi bavugaga ko agaragaza imyitwarire isa n’iy’abahungu, mu gihe umukobwa wegukana ikamba asuzumwa mu buryo bunyuranye, harimo imico, imyitwarire n’imvugo.

Mu mpera z’iryo rushanwa, ikamba rya Miss Rwanda 2017 ryegukanywe na Iradukunda Elsa, naho Kalimpinya Queen aba igisonga cya gatatu.

Nyuma y’irushanwa, Kalimpinya yakomeje kumenyekana cyane, by’umwihariko ubwo yinjiye mu mukino wo gusiganwa ku modoka, akomeza kuba umwe mu bakobwa bazwi mu myidagaduro nyarwanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *