20260217_095652

Igisubizo cy’umujyanama wa Trump ku munyamakuru wamubajije niba Amerika izahana P. Kagame

Umujyanama wa Perezida Donald Trump ku bibazo birebana na Afurika, Massad Boulos, yatangaje ko adashobora kwemeza niba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizafatira ibihano Perezida Paul Kagame, kuko nta makuru abifiteho.

Yasubizaga umunyamakuru Marc Pellerman wa Televiziyo ya France 24 wari umubajije niba Washington iteganya gufatira ibihano Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ishinja “kwica mu buryo bukomeye” amasezerano ya Washington.

Mu kiganiro aba bombi bagiranye, Pellerman yagaragarije Massad Boulos ko nyuma y’isinywa ry’amasezerano ya Washington hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nta cyigeze gihinduka ku butaka, kuko imirwano igikomeje.

Ubwo yamubazaga niba aya masezerano yarananiwe kugera ku ntego yayo, undi yamusubije ko ariya masezerano ari intangiriro.

Ati: “Amasezerano ntiyigeze ananirwa kugera ku ntego. Turacyari mu ntangiriro, amasezerano ya Washington ni intangiriro, si iherezo ry’umukino. Iherezo ry’umukino ni ukugira amahoro yuzuye n’ituze mu karere. Ibyo ariko ni urugendo kandi bizafata igihe.”

Boulos yavuze ko icyiza cy’amasezerano ya Washington ari uko yubakiye ku zindi nzego zigamije gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC, zirimo ibiganiro bya Doha bimaze igihe bihuza Kinshasa n’umutwe wa AFC/M23, ndetse ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibishyigikiye cyane.

Uyu mujyanama wa Trump icyakora yavuze ko Amerika yababajwe cyane no kuba isinywa ry’amasezerano ya Washington ryarakurikiwe n’imirwano yasize umutwe wa AFC/M23 wigaruriye umujyi wa Uvira wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ati: “Twababajwe cyane n’ibyabaye mu minsi mike yakurikiye isinywa ry’amasezerano. Noneho tekereza ibyari kuba iyo tuza kuba tudafite amasezerano? Ibintu byari kuzamba kurushaho.”

Abajijwe ukwiye kubazwa ibyabaye, Boulos yasubije ko “rwose ni M23 ishyigikiwe n’u Rwanda yigaruriye umujyi wa Uvira. Biragaragara.”

Pellerman yabajije Massad Boulos niba Perezida Paul Kagame yaragambaniye icyizere yagiriwe n’ubuyobozi bwa Trump na Trump ubwe, undi asubiza ko “mu bitekerezo byacu twavuga ko habaye kwica mu buryo bukomeye amasezerano ya Washington.”

Abajijwe niba Amerika igifitiye icyizere Perezida Kagame, umujyanama wa Trump yagize ati: “Turabyizera. Turi kuganira na we. Nta ntambwe zifatika turabona ku rugamba, icyo twabonye ni uko nyuma y’uko umutwe wa M23 ushyigikiwe n’u Rwanda wafataga umujyi wa Uvira, nyuma yo kuganira na Perezida Kagame bahise bava mu mujyi wa Uvira.”

Boulos icyakora yavuze ko Amerika ifite amakuru y’uko M23 itarava byuzuye muri Uvira, kuko ngo igifite ingabo mu misozi yitegeye uriya mujyi ndetse no mu majyepfo yawo.

Umunyamakuru yibukije Boulos ko Kongere ya Amerika ikomeje gushyira igitutu kuri Perezida Kagame, amubaza niba hari ibihano baba bateganyiriza u Rwanda cyangwa umukuru w’Igihugu.

Yasubije ko “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite umubare w’ibikoresho byinshi biri mu bushobozi bwazo, tuzafata zimwe mu ngamba.”

Marc Pellerman yahise amubwira ati: “Ariko twumvise Perezida Kagame avuga ko iby’ibihano atabyitayeho”, mbere y’uko undi amusubiza ko “twumvise ibyo yatangaje, tuzareba. Ibi ntabwo bizaba ari bishya. Urabizi ko mu mezi make ashize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe ingamba nyinshi, muri Nzeri twafatiye ibihano abantu ku giti cyabo batandukanye ndetse n’ibigo bigira bivugwa muri ubu bucuruzi butemewe. Ni muri urwo rwego twafatiye ibihano James Kabarebe wa hafi ye.”

Abajijwe niba Umukuru w’Igihugu na we azahanwa, Massad Boulos yasubije umunyamakuru Marc Pellerman ati: “Sinshobora guhwihwisa. Iki ni icyemezo gihuriweho tuzasabwa gufata, si umuntu ku giti cye uzagifata keretse abaye ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Yunzemo ko kuba ubwo Amasezerano ya Washington yasinywaga Perezida Trump ahari bivuze ko ari umuhamya wayo, ndetse bikaba bivuze ko we na ba Perezida Kagame na Tshisekedi hari ibyo biyemeje; impamvu Washington itazigera ifata ariya masezerano nk’ikintu cyoroshye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, aheruka kubwira France 24 ko nta bihano bibaho ku Isi bizabuza u Rwanda kurinda imipaka yarwo ndetse n’iy’abaturage barwo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *