Kuri uyu wa Kabiri, itariki 17 Gashyantare, Inteko Ishinga Amategeko ya Peru yatoye gukura Perezida w’agateganyo, Jose Jeri, ku mirimo ye nyuma y’amezi ane ashyizweho.
Iki cyemezo gikurikira amahano yakoze arimo kugirana inama rwihishwa n’abacuruzi b’Abashinwa.
Ibi byateye imvururu nshya muri politiki mu gihe kitarenze amezi abiri mbere y’amatora ya Perezida wa Peru ateganijwe ku itariki ya 12 Mata.
Jeri kandi akomeje gukorwaho iperereza ku bivugwa ko ari “ugutera inkunga inyungu mu buryo butemewe” nyuma y’inama ebyiri yagiranye n’abacuruzi b’Abashinwa. Ibyaganiriwe muri izo nama ntibyatangajwe ku mugaragaro.
Izo nama zombi yabaga ari kumwe n’umucuruzi, Zhihua Yang, ufite amaduka ndetse wanahawe ubutaka na leta bwo gukoreraho umushinga w’amashanyarazi nk’uko inkuru dukesha Deutsche Welle ikomeza ivuga.

Umucuruzi bahuye mu nama ya mbere ashinjwa kuba mu muyoboro w’ubucuruzi butemewe n’amategeko bw’imbaho.
Ibi byamenyekanye ubwo hasohokaga video z’inama. Muri imwe muri zo, yo mu Kuboza 2025, Jeri agaragara ageze muri resitora mu gicuku yahishe umutwe n’ingofero y’umupira agiye kubonana na Yang. Mu nama yo muri Mutarama, yahageze yambaye amataratara y’izuba.
Jeri yahakanye amakosa avuga ko yahuye n’abacuruzi kugira ngo bategure ibirori bihuza Peru n’u Bushinwa.
Ariko abadepite bavuze ko ibyo aregwa ari zimwe mu mpamvu zo kumuvanaho, bavuga ko atari akwiriye gukora imirimo ya perezida.


