Kuri uyu wa Kabiri, itariki 17 Gashyantare, Minisitiri w’umutekano w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, hamwe n’intumwa ayoboye zo mu rwego rwo hejuru, yakiriwe i Cairo na mugenzi we wa Misiri, Maj. Gen. Mahmoud Tawfik.
Mu biganiro bagiranye, abayobozi bombi bashimangiye ubushake bafite bwo kurushaho gukomeza ubufatanye mu by’umutekano no kurushaho kunoza ubufatanye bw’inzego z’umutekano z’ibihugu byombi.
Nyuma y’ibiganiro, abaminisitiri bombi bashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane ku bufatanye bwa polisi hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika y’Abarabu ya Misiri, agamije kuzamura ubufatanye bw’ibihugu byombi no gushyiraho uburyo bukomeye bwo guhanahana amakuru n’ubumenyi hagati y’inzego z’umutekano z’ibihugu byombi.
Inama n’isinywa ry’amasezerano byabanjirijwe n’uruzinduko rw’izo ntumwa mu Ishuri rya Polisi ya Misiri, aho bazengurutse amashami atandukanye kugira ngo bamenye byinshi ku bikorwa byaryo.
Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bw’Ishuri Rikuru mu guhugura abapolisi bafite ubumenyi buhahije kandi babigize umwuga, ndetse n’ubufatanye bumaze igihe kinini, aho abapolisi barenga 300 b’u Rwanda bamaze gutorezwa mu Ishuri rya Polisi ya Misiri kuva mu 1999.