HBYZac4bcAc1KB2

Juba: Umuyobozi w’ Ingabo za Loni yasuye Batayo ya 3 ya RDF

Umuyobozi w’ Ingabo za Loni muri Sudani y’ Epfo, Akarere ka Juba, Brigadier General Mohammad Iqbal Hossain, kuwa Kabiri yasuye Batayo ya 3 y’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Yakiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zigize Batayo ya 3 ziri muri ubwo butumwa, Colonel Innocent Rwaka Muhirwe, wamugejejeho inshingano z’ingabo ayoboye, ashimangira by’umwihariko kurinda abasivili.

Brigadier General Mohammad Iqbal Hossain yashimiye abasirikare b’u Rwanda ku bw’ubunyamwuga, imyitwarire myiza, n’ubwitange bafite.

Yongeye gushimangira ko kurinda abasivili ari yo nshingano nyamukuru muri ubu butumwa, anabasaba kwitwararika amabwiriza agenga imikoreshereze y’intwaro (Rules of Engagement), bagashyira imbere kwirinda gukoresha imbaraga za gisirikare aho bidakenewe.

 

Agaruka ku ruzinduko yagiriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yibukije inshingano zikomeye z’ abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bafite, anizeza ko ubuyobozi bwa UNMISS buzakomeza kubatera inkunga mu gukemura ibibazo bahura na byo mu kazi ka buri munsi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *