WhatsApp-Image-2026-02-17-at-22.21.02

Miss Uwicyeza Pamela yapfushije sekuru

Miss Uwicyeza Pamela, umugore w’umuhanzi The Ben, ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura sekuru wamureraga hafi. Ibi yabimenyesheje abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ubwo we n’umugabo we bari bavuye mu gitaramo cya Saint Valentin cyabereye i Kampala bagaruka mu Rwanda.

Pamela yasangije abantu amafoto ari kumwe na sekuru, ayaherekeza amagambo agaragaza uko yari amukundira n’uko yari inkingi ya mwamba mu buzima bwe. Yavuze ko yari inshuti ye ya hafi kandi ko urukundo yamuhaga rwamwuzuzaga, agaragaza ko yifuza kuba yarabonye umwanya wo kongera kumuhobera.

Na Uwicyeza Pamela umugabo we yifatanyije n’umuryango mu kababaro, asaba sekuru wa we kuruhukira mu mahoro. Pamela azwi kandi nk’umwe mu bakobwa bageze muri 20 ba nyuma mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda.

Uyu Mubyeyi witabye Imana asize abonye umwuzukuru we amaze imyaka ibiri arushinze ndetse yarabonye n’umwuzukuruza. Pamela n’umugabo we bageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa 17 Gashyantare 2026 bavuye i Kampala.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *