Icyamamare muri muzika ya Tanzania no muri Afurika muri rusange, Diamond Pltatnumz, yatunguye umuhanzikazi Zuchu yari aherutse gusinyisha mu nzu ye itunganya umuziki, Wasafi, amuha impano y’imodoka.
Ibi byabaye kuwa 18 Nyakanga 2020, mu mujyi wa Dar es Salaam aho umuririmbyikazi Zuchu yakoraga igitaramo cyanyuze kuri Televiziyo ya Wasafi, kigamije gushima igihe cy’amezi 4 amaze muri Wasafi, mu kirori yise “I Am Zuchu”.
Ubwo yarari mu kiganiro “Big Sunday Live” kinyura kuri Televiziyo ya Wasafi, Zuchu yatunguwe no kubona imodoka y’igitonore yo mu bwoko bwa Toyota yari yateguriwe na Diamond nk’umuhanzi we ukiri mushya.
Ibi birori kandi byari byitabiriwe n’ibindi byamamare bikorera umuziki muri Wasafi nka Ray Vanny, Mbosso n’abandi. Iki kirori cyaranzwe n’amarira y’ibyishimo ya Zachu, cyari kitabiriwe kandi na nyina umubyara, Khadija Kopa, wamamaye cyane kubera ubuhanga bwe mu gucuranga.
Kamwe mu dushya twabaye muri iki kirori, ni nk’aho Diamond n’uwahoze ari umukunzi we wa kera, Wema Sepetu, bagaragaye bizihiwe, baganira ndetse banabyinana indirimbo ya Mbosso “Hodari”, ubwo uyu muhanzi yaragiye ku rubyiniro.
Byakunze kuvugwa cyane ko imodoka ari imwe mu mpano Diamond atanga iyo yishimiye umuntu, dore ko abari abakunzi be Zari Hassan na Hamissa Mobeto na bo yabageneye impano z’imodoka mu minsi bari mu munyenga w’urukundo.
Zuchu yakoranye indirimbo “Ashea” n’umuhanzi Mbosso na we ubarirwa mu nzu ya Wasafi iyobowe na Diamond Platnumz. Yavuzweho kandi kugira uruhare mu itandukana rya Diamond na Tanasha Dona usibye ko yabaye amagambo yaburiwe ibimenyetso.

Zuchu byamurenze ararira

Post yakiraga Zuchu muri WCB

Zuchu imbere y’imodoka yahaweho impano


