Inkumi yari izwi ku mbuga nkoranyambaga wo muri Brazil, Bianca Dias, yapfuye ku wa 19 Gashyantare 2026, nyuma y’igihe gito abazwe nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru People magazine.
Bianca Dias yari azwi cyane ku rubuga rwa Instagram aho yakurikirwaga n’abantu hafi ibihumbi 60, asangiza abafana be amafoto n’amashusho ajyanye n’imideli, ubuzima bwa buri munsi ndetse n’ingendo yakoraga mu bihugu bitandukanye.
Amakuru yatangajwe n’inshuti ze agaragaza ko yari amaze iminsi ari mu rugo rwe i São Paulo arimo gukira nyuma yo kubagwa, ariko ubuzima bwe buhita buhinduka mu buryo butunguranye.
Inshuti ye Giovanna Borges yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko Bianca yagize ikibazo gikomeye cy’uburwayi gitunguranye mbere yo kujyanwa kwa muganga, aho byaje kumenyekana ko yapfuye.
Mbere y’urupfu rwe, Bianca Dias yari aherutse gusangiza abafana be amafoto y’urugendo yakoreye i London mu mpera za 2025, ndetse n’ifoto ya nyuma yashyize ku mbuga nkoranyambaga mu Ukuboza uwo mwaka.


