Perezida Paul Kagame avuga ko we na FPR-Inkotanyi yari ayoboye batashakaga ko Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda yicwa, kuko atari we wari ikibazo cyatumye bafata icyemezo cyo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu.
Muri Mata 1994 ni bwo Habyarimana wari umaze imyaka 21 ari Perezida w’u Rwanda yapfuye, ubwo indege yari imutwaye yaraswaga igahanuka i Kanombe.
Muri Gashyantare 2022, Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwategetse ko dosiye y’iperereza ku iraswa ry’iriya ndege ifungwa, nyuma y’imyaka irenga 20 y’iperereza.
Mbere y’uko u Bufaransa butangiza iryo perereza mu 1998, abantu bari hafi ya Perezida Paul Kagame bakunze gutungwa agatoki bashinjwa kuba ari bo baba bararashe iriya ndege yari inatwaye abarimo Ntaryamira Cyprien wari Perezida w’u Burundi.
Icyakora mu 2012, raporo y’impuguke z’Abafaransa yerekanye ko iyo ndege yaba yarahanuwe n’abahezanguni bo ku ruhande rwa Habyarimana babonaga ko we ashaka kumvikana na FPR mu masezerano ya Arusha yari arimbanyije.
Perezida Kagame mu gitabo ‘Conversations with the President of Rwanda’, ubwo yabazwaga n’umunyamakuru François Soudan ku giti cye ibyo yemera byerekeye uwaba yarahanuye iriya ndege, na we yashyize mu majwi abahezanguni babonaga ko Habyarimana ari kugurisha igihugu kuri FPR no ku Batutsi.
Ati: “Icyo nemera ku giti cyanjye gishingiye ku bikekwa ndetse no ku iperereza ryakozwe n’Umuryango w’Abibumbye. Nta na kimwe muri ibi cyabaye ku bw’uruhuriranempanuka. Iminsi myinshi cyangwa ibyumweru mbere y’uko indege ya Habyarimana ihanurwa, hari harabaye ibiganiro ku mugaragaro; ibiganiro byatangazwaga kuri radiyo n’ibinyamakuru by’intagondwa. Byavugaga ko hari ikintu gikomeye kigiye kuba. Uko igihe cyegerezaga, igihe nyacyo [icyo kintu] cyagombaga kuberaho cyarushijeho gusobanuka.”
Yakomeje agira ati: “Habyarimana bakundaga kumwita “Kinani,” bisobanuye udatsindwa, nk’ikintu gikomeye kandi gifite imbaraga zisumba ibindi byose. Rya tsinda ry’intagondwa ni ryo ryamushinjaga kugurisha igihugu kuri FPR no ku Batutsi, kuko batekerezaga ko yemeraga byinshi cyane mu mishyikirano. Mu bitekerezo byabo, kuba yari yaremeye kuganira no kwemera ko RPF yinjira muri guverinoma byari ukwemera ibintu birenze urugero.”
Perezida Kagame yagaragaje ko abari basangiye ishyaka na Habyarimana “bari bafite imyumvire y’ubutagondwa burenze ubwe”, n’ubwo ibyo bidasobanura ko na we atari intagondwa.
Yunzemo ati: “Ashobora kuba yarageragezaga gukemura ibintu akoresheje ubwenge n’ubushishozi bwinshi, ariko yari agifite imyumvire y’ubutagondwa. Uburyo yakoragamo bwari butandukanye, ariko ingengabitekerezo yari imwe.”
Umukuru w’Igihugu ubwo yibutswaga ko na FPR-Inkotanyi yari ifite impamvu yo kwica Habyarimana, yavuze ko ku ruhande rwabo byari bitandukanye.
Ati: “Ibyo ni ikibazo gitandukanye. Ntabwo twari tugambiriye Habyarimana nk’umuntu ku giti cye. Icyo twashakaga cyari ugukuraho ubutegetsi bwariho, bwari burimo na Habyarimana, ariko ntitwigeze twemera ko gukuraho umuntu umwe ari byo byari gutuma iyo sisitemu yose ivaho. Nta na kimwe mu bikorwa byacu, mu mitekerereze yacu cyangwa mu magambo twavuze kigaragaza ko Habyarimana ari we twari tugambiriye. Icyo twibandagaho cyari uko iyo ‘system’ yose ivaho uko yakabaye, n’ubwo byitwaga ko ari we wari ‘system’ yari iriho.”
Kagame yashimangiye ko kuba Habyarimana yari kuvaho wenyine ntacyo byagombaga kumara.
Ati: “Ntabwo byari gutuma habaho iterambere iryo ari ryo ryose. Ku bw’ibyo rero, mu igenamigambi no mu gutegura ingamba, ntitwagombaga kugambirira umuntu ku giti cye. Ibyo byari kuba ikosa, ridafitiye inyungu na nke intego zacu n’ibyo twashakaga kugeraho. Intambara ntiyari igambiriye Habyarimana. Intambara yacu yari igambiriye sisitemu. Iri ni itandukaniro rikomeye cyane.”


