1d779c3a8e4bf9be27a811f6b109b627.webp

Cardi B agiye kwikuzaho amabuno

Umuraperikazi Cardi B yatangaje ko ateganya kugabanya amabuno nyuma yo gusoza urugendo rwe rwa muzika (tour), mu rwego rwo kongera kumva yorohewe n’umubiri we.

Uyu muhanzikazi yavuze ko nyuma y’imyaka myinshi akoresheje uburyo bwo kongera imiterere y’ikibuno, ageze igihe yumva hari igice cyabyo kigomba gukurwamo kuko kimutera uburemere no kutoroherwa cyane cyane mu bitaramo.

Cardi B asanzwe azwiho kuvugisha ukuri ku bijyanye n’ibikorwa byo guhindura umubiri (cosmetic procedures), aho yagiye asangiza abakunzi be ubunararibonye bwe n’ingaruka zimwe na zimwe yahuye na zo.

Abasesenguzi bavuga ko icyemezo cyo kugabanya amabuno kiri mu murongo w’icyerekezo gishya kiri kugaragara mu byamamare byinshi, aho bamwe batangiye kugabanya cyangwa gukuramo ibyo bigeze kongeresha kugira ngo bagaruke ku miterere isanzwe.

Iyi nkuru yatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru People, cyagaragaje ko uyu muraperikazi ashimangira ko icy’ingenzi ari ukumva neza umubiri we no gufata ibyemezo bijyanye n’ubuzima bwe bwite.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *