Me Nyarugabo Moïse wigeze kuba umusenateri na Minisitiri muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabajije abahuza mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo impamvu bakomeje kuruca bakarumira ku mabi ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rikomeje gukorera mu misozi miremire.
Ni nyuma y’uko izo ngabo zirimo FARDC, iz’u Burundi, FDLR n’abacanshuro zikomeje kugaba ibitero ahazwi nko mu Minembwe, mu gice cy’imisozi miremire ya za Teritwari za Uvira na Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ni ibitero ririya huriro rimaze iminsi rigaba ku mitwe ya Twirwaneho na AFC/M23 ndetse no ku baturage bo mu misozi miremire, mu gihe ku wa 18 Gashyantare hakabaye harashyizwe mu bikorwa agahenge kifujwe na Perezida João Lourenço wa Angola.
Leta ya Kinshasa ikomeje kugaba ibi bitero, mu gihe yari yaremeye ko izubahiriza kariya gahenge.
Nyarugabo ashingiye ku bitero bya za drone z’ubwiyahuzi n’ibyo ku butaka bikomeje kugabwa mu duce twa Rwitsankuku, Bichumbi, Mutunda, Rugezi, Gakenke, Rubemba n’ahandi, yagaragaje ko mu bigaragara itariki ya 18 Gashyantare itari iy’agahenge, ko ahubwo wari umunsi wo gutangiza ibitero simusiga no gukora ubwicanyi bwagutse.
Ati: “Igitangaje ni uko ku wa 18 Gashyantare, umunsi agahenge kagombaga gutangira kubahirizwa, ari bwo iri huriro ry’ingabo ryagabye ibitero ryifashishije ibisasu bikomeye ku midugudu yose ya Minembwe, bitera inkongi z’umuriro i Karongi na Kalingi ndetse binica abantu i Ilundu no mu yindi midugudu. Bisa n’aho ahubwo itariki ya 18 yari ikimenyetso cyo gutangiza intambara iri ku rundi rwego n’ubwicanyi bwagutse.”
Nyarugabo avuga ko ibitero ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa rimaze iminsi rigaba, byaguyemo abaturage b’ingeri zose barimo abagore, abana n’abasaza.
Uyu munyapolitiki ashingiye ku mabi akomeje gukorerwa mu misozi miremire, yabajije abahuza barimo Perezida Lourenço, Faure Gnassingbé wa Togo, Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar n’imuryango ya EAC na SADC impamvu bakomeje guceceka ku biba kandi babizi neza.
Ati: “Kuki mukomeza guceceka kuri aya mahano kandi muyazi neza, aho drone n’indege za Sukhoi zirasa abaturage buri munsi mu buryo butigeze bubaho ahandi hose?”
Yakomeje abaza ati: “Ese iyo ibintu nibihinduka na bwo muzakomeza guceceka? Cyangwa muzahita mukanguka mutange amasomo ku burenganzira bwa muntu ndetse mutangire gushyira igitutu ku bantu? Ese agahenge, igitutu no kubazwa inshingano bireba uruhande rumwe gusa mu makimbirane? Tshisekedi n’abo bafatanyije, drone zabo n’indege za Sukhoi byo byemerewe gukomeza kurasa, abandi bagasabwa kubyemera gusa?”
Nyarugabo kandi yabajije Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi uko yiyumva, mu gihe afite inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kandi anari ku ruhande ruri mu ntambara.
Ati: “Wiyumva gute igihe wishimirwa i Addis-Abeba mu gihe bataillon eshatu z’ingabo zawe ziri i Mulima, Point Zéro na Minembwe zimena amaraso y’inzirakarengane z’Abanyamulenge?”
Me Nyarugabo yashimangiye ko akarengane, kubogama no gukoresha indimi ebyiri bidashobora gukemura ikibazo.
Yunzemo ko mu gihe cyose hatazabaho kumva impande zose cyangwa ngo hashakwe ibisubizo bishingiye ku mpamvumuzi z’ibibazo byugarije Congo, nta bisubizo bizigera biboneka.


