1771917226692

Perezida wa UCI yihanganishije imiryango y’abaguye mu mpanuka muri Tour du Rwanda i Gatsibo

Perezida w’Impuzamashyirahamwe Mpuzamahanga y’Umukino w’Amagare (UCI), David Lappartient, yihanganishije imiryango y’abantu babiri bahitanywe n’impanuka y’imodoka ya karavani yabaye mu irushanwa rya Tour du Rwanda, inakomerekeramo abandi batandatu.

Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru, tariki ya 22 Gashyantare 2026, mu Murenge wa Rwimbogo, Akarere ka Gatsibo, ubwo imodoka ya karavani yamamazaga irushanwa yataga umuhanda bitewe n’imvura nyinshi, ikagonga bamwe mu bari bakurikiye isiganwa. Byabereye mu gace ka Gabiro, mu ntera y’ibilometero 173.6 yavaga i Rukomo mu Karere ka Gicumbi yerekeza i Rwamagana.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Lappartient yagize ati: “Mbabajwe cyane no kumva impanuka ibabaje yabaye muri Tour du Rwanda. UCI yihanganishije inshuti n’imiryango y’ababuze ababo kandi yifurije abakomeretse gukira vuba.”

Abakunzi b’umukino w’amagare n’abawukurikirana ku Isi bifatanyije n’Abanyarwanda mu kababaro, bagaragaza ko iki ari igihombo gikomeye ku muryango mugari wa siporo.

Mu rwego rwo kuzirikana abahitanywe n’iyi mpanuka, hafashwe umunota wo guceceka mbere yo gutanga ibihembo ku cyiciro cya mbere cyasorejwe i Rwamagana.

Umukinnyi w’Umunya-Israel, Itamar Einhorn ukinira NSN Development Team, ni we wegukanye icyo cyiciro akoresheje amasaha ane n’iminota itanu.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka, mu gihe abakomeretse bari kwitabwaho n’abaganga.

Tour du Rwanda ni rimwe mu marushanwa akomeye ku mugabane wa Afurika, rikaba rikurikirwa n’abatari bake haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga. Iyi mpanuka yasize benshi mu gahinda, ariko hanashimangirwa ingamba zo kurushaho gukaza umutekano w’abarebera amasiganwa n’abayitabira.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *