20260224_115620

U Bubiligi bwisobanuye ku ruzinduko rwa Hadja Lahbib i Goma rwarikoroje mu Banyaburayi

Guverinoma y’u Bubiligi yasobanuye ko uruzinduko rwa Madamu Hadja Lahbib mu mujyi wa Goma rutari rugamije kwemeza umutwe wa AFC/M23 uwugenzura nk’uwemewe n’amategeko.

U Bubiligi bwatanze ibi bisobanuro, nyuma yo kotswa igitutu n’abanyaburayi.

Mu cyumweru gishize ni bwo Hadja Lahbib usanzwe ari Komiseri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi yagiriye uruzinduko mu mujyi wa Goma, aho yahuriye akanagirana ibiganiro n’umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa.

Byari nyuma y’ingendo yari amaze iminsi agiriye i Kinshasa, i Bujumbura n’i Kigali.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yavuze ko Lahbib yagiye i Goma kubera ko yashakaga kuganira n’impande zose bireba mu rwego rw’inshingano z’ubutabazi gusa.

Yavuze ko inama ye na Nangaa itigeze yemeza na gato AFC/M23 nk’iyemewe n’amategeko.

Prévot yakomeje agira ati: “Muri Mutarama, nasabye ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wagira uruhare rukomeye kandi rugaragara mu gutanga ubufasha bw’ubutabazi ku baturage bo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Hadja Lahbib yahuye na Nangaa ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, nyuma yo kwakirwa na ba Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC na Paul Kagame w’u Rwanda.

Nyuma yo guhura na Nangaa, yavuze ko yakiriye neza imyanzuro y’impande zose bahuye yemera kurinda inzira z’ubutabazi.

U Bubiligi kandi buvuga ko ibiganiro byo kongera gufungura ikibuga cy’indege cya Goma, kimaze umwaka kigenzurwa na M23, kugira ngo gikoreshwe mu bikorwa by’ubutabazi, byatangiye ku Cyumweru gishize.

Prévot yashimangiye ko “guhura n’abayobozi ba M23 ntibisobanuye na gato ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wemera uwo mutwe w’inyeshyamba. Komiseri ari gukora mu rwego rw’inshingano z’ubutabazi gusa, bisaba kuganira n’impande zose kugira ngo hafungurwe inzira zituma imfashanyo zitangwa.”

Yunzemo ko abayobozi ba M23 bakiri ku rutonde rw’ibihano bafatiwe n’Ubumwe bw’u Burayi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *