Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Umunyamabanga Uhoraho wa MINUBUMWE, Eric Mahoro, yayoboye igikorwa cyo kumurika Inyoborabiganiro ivuguruye ya NDI UMUNYARWANDA, cyahuje MINUBUMWE n’abafatanyabikorwa bayo.
Iyi Nyoborabiganiro yateguwe ku bufatanye bwa MINUBUMWE na Unity Club Intwararumuri. Mu ijambo rye, Mahoro Eric yagaragaje ko kuvugurura iyi Nyoborabiganiro bizatuma ihame rya NDI UMUNYARWANDA rikomeza kwimakazwa mu nzego zose.

Yongeyeho ko ibyongewe muri iyi Nyoborabiganiro bizatuma hitabwa ku byiciro binyuranye harimo urubyiruko, abanyamadini n’amatorero, abarezi n’ababyeyi n’abandi, kandi bigatuma buri wese yoroherwa kumva no kugira uruhare mu biganiro.
Yagize ati: “NDI UMUNYARWANDA si gahunda ya Leta gusa, cyangwa porogaramu gusa, ahubwo ni Igitekerezo-ngenga cyo kubaho kwacu, ni ubuzima tubamo umunsi ku wundi”.

Iyi Nyoborabiganiro igizwe n’ibice bitatu by’ingenzi:
– Ubumenyi rusange ku mateka y’Ubunyarwanda (kuva mbere y’ubukoloni kugera mu gihe tugezemo)
– Iby’ingenzi bigarukwaho mu biganiro bya NDI UMUNYARWANDA mu byiciro byihariye
– Uburyo bwo kuyobora ibiganiro (Methodologie) bwihariye kuri buri cyiciro.
Yavuruwe ku mpamvu zikurikira:
– Kuvugurura inyoborabiganiro ya Ndi Umunyarwanda ikajyana n’igihe tugezemo n’umwihariko w’icyiciro kiganira (Urubyiruko; Ababyeyi n’abarezi; Abayobozi n’abakozi mu nzego zitandukanye; Abayobozi b’Amadini n’Amatorero)
– Kugaragaza uburyo buboneye bwo gutanga ibiganiro kuri buri cyiciro (Methodology).




