Umunyamakuru Uwamwezi Mugire Adelphine uzwi nka Bianca Baby yatangaje ko mu kwezi gushize yarokotse impanuka ikomeye cyane yashoboraga guhitana ubuzima bwe, ashimira Imana yamurinze.
Mu ijoro ryo ku wa 26 rishyira ku wa 27, Bianca yashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho agaragaza uko yari ari kwitabwaho n’abaganga nyuma y’iyo mpanuka, nubwo atasobanuye neza icyayiteye. Yavuze ko yabaye muri Mutarama 2026 kandi ko yamusigiye isomo rikomeye ku buzima.
Mu butumwa bwe, yavuze ko iyo mpanuka yamwibukije ko ubuzima ari bugufi, bityo abantu badakwiye gusubika gukoresha impano zabo. Yanavuze ko nubwo byari bikomeye, ubu ameze neza kandi yiteguye kongera gukora afite imbaraga.
Abantu batandukanye barimo n’abanyamakuru ndetse n’abahanzi bamwihanganishije, barimo Young Grace wamwifurije gukira vuba anashimira Imana yamurinze.
Bianca Baby yatangiye urugendo rwe mu itangazamakuru afashijwe na Tuyishime Khenziman wamwinjije bwa mbere muri studio za Radio City Rwanda. Nyuma yaje gukorera Flash Radio Rwanda na Flash TV Rwanda, mbere yo kwerekeza kuri Radio Isibo aho akorera kugeza ubu.


