Kuri uyu wa Gatandatu, Israel yatangaje ko yagabye igitero cya gisirikare yise ko cyari icyo kwirinda mbere (pre-emptive strike) ku hantu hafitanye isano n’ibikorwa bya gisirikare n’ibikorwaremezo by’ingenzi bya Iran, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga bitandukanye.
Ibisasu n’iturika rikomeye byumvikanye mu murwa mukuru wa Iran, Tehran, mu gitondo cya kare, aho ibitangazamakuru bya Leta ya Iran byemeje ko habayeho iturika mu bice bitandukanye by’uwo mujyi.
Icyakora, ingano y’ibyangiritse ndetse n’umubare w’ababa bahitanywe n’ibyo bitero ntibyari byatangazwa ku mugaragaro n’ubuyobozi bwa Iran.
Abayobozi ba Israel bavuze ko icyo gikorwa cyari kigamije gukuraho ibyo bise ibyago byari byugarije umutekano wayo, bifitanye isano na gahunda ya Iran y’intwaro za kirimbuzi n’ibisasu bya misile birasa kure.
Nyuma y’ibi bitero, Israel yatangaje ibihe bidasanzwe by’umutekano mu gihugu hose ndetse inafunga by’agateganyo ikirere cyayo, isaba abaturage kwitegura igishobora kuba igisubizo cya Iran.
Inzego zishinzwe kurinda abasivili zashyizwe ku rwego rwo hejuru rwo kwitegura mu gihe ubuyobozi bwiteze ko hashobora gukurikiraho kwihimura.
Ku ruhande rwa Iran, ubuyobozi bwafashe ingamba zo gukaza umutekano no kugabanya ingendo zo mu kirere mu mujyi wa Tehran no mu yindi mijyi minini. Hari kandi amakuru avuga ko bamwe mu bayobozi bakuru bimuriwe ahantu hizewe mu rwego rwo kwirinda, n’ubwo Iran itahise itangaza neza ahantu hibasiwe.
Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuzwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga batangaje ko Washington yari yamenyeshejwe mbere iby’icyo gitero, ariko ibisobanuro birambuye ku ruhare rwayo muri icyo gikorwa ntibiramenyekana neza.
Ibi bitero bije mu gihe umwuka mubi wari umaze iminsi wiyongera bitewe na gahunda ya Iran ya yo gucura intwaro kirimbuzi, ndetse n’ibiganiro bya dipolomasi byari byaradindiye hagati ya Tehran n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi.
Impuguke zaganiriye n’ibitangazamakuru mpuzamahanga zaburiye ko ibintu bishobora gufata indi ntera, mu gihe Iran yafata icyemezo cyo kwihorera mu buryo bwa gisirikare.


