Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Theo Bosebabireba yahakanye amakuru aherutse gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga amushinja kuba yaragize uruhare mu gusenya urugo rw’umugore babyaranye.
Ibi byakurikiye amashusho y’ikiganiro cyatanzwe na Ruth Muhayimana, aho yavuze ko gutandukana n’uwari umugabo we byatewe n’amakimbirane akomeye mu rugo, akavuga ko uwo muhanzi yabigizemo uruhare. Yagaragaje ko ubuzima arimo ubu burimo imvune n’agahinda, ashimangira ko byatewe n’ibibazo byakomotse kuri uwo mubano.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya ISIMBI, Theo Bosebabireba yanyomoje ibyo ashinjwa, avuga ko atari umuntu wifuza gusenya urugo rw’undi, cyane cyane ko nawe afite urwe yubaha kandi arengera.
Yagize ati nta mpamvu n’imwe yatuma asenya urugo rw’uwabyaranye na we, cyane ko bishimira ko uwo mugore yaje gushaka akagira ubuzima bwe bwite.


