Kayembe wa Mukendi Dieudonné, umunyeshuri mu mwaka wa karindwi mu ishuri rya Cinquantenaire mu gace ka Mugunga muri Komini ya Karisimbi, mu burengerazuba bwa Goma, basanze yapfuye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 28 Gashyantare, mu gace ka Kyeshero ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, ahantu bakunze kwita BoscoLac.
Amashusho yagiye ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga yerekana umurambo w’umwana w’ingimbi ureremba mu kiyaga, yambaye imyenda y’ishuri, inkweto bakunze kwita “ketch” zera ndetse n’umupira w’ishuri, ari nabyo byatumye bamumenya.
Amakuru aturuka ahantu henshi avuga ko umurambo wagaragayeho ibimenyetso by’iyicarubozo, byerekana ko nyakwigendera ashobora kuba yariciwe ahandi mbere yo kujugunywa aho nk’uko inkuru ya ACTUALITE.CD ivuga.
Nk’uko amakuru aturuka mu muryango we abitangaza, umusore Dieudonné, utuye mu gace ka Virunga muri Komini ya Karisimbi, yavuye mu rugo ku wa Gatatu, itariki ya 25 Gashyantare, agiye ku ishuri ariko kuva icyo gihe ntiyatashye.
Umuryango we wasohoye amatangazo menshi yo kumushakisha, ariko ntibyagira icyo bitanga kugeza kuwa Gatandatu ubwo yabonekaga yarishwe.


