Ikigo cy’igihugu gishinzwe Uburezi mu Rwanda REB, cyavuze ko abakandida b’abarimu bumva bararenganyijwe mu bizamini by’akazi baheruka gukora, bagomba gukurikiza inzira ziteganywa n’amategeko agenga ibizamini kugira ngo barenganurwe.
Ku wa Gatatu tariki ya 22 Nyakanga 2020, BWIZA yabagejejeho inkuru y’uko hari abarimu bavuga ko mu gutangaza abakandida batsinze biriya bizamini hari ahari kuba uburiganya.
Urugero ni mu karere ka Karongi, ahari umwarimu uvuga ko bakoze ikizamini cyo kwigisha Imibare n’Ubugenge ari babiri, nyamara urutonde rw’abagitsinze rugasohokaho abantu batandatu.
Inkuru y’uwo mwarimu yakurikiwe n’ibitekerezo bya bagenzi be batandukanye bo hirya no hino mu gihugu, bagiye bagaragaza ko hari n’andi makosa yagiye aba mu mikorere y’ibizamini bikaviramo bamwe kubura akazi.
Umwarimu wakoreye ikizamini muri TTC Rubengera yagize ati: “Dukora ikizamini cy’Imibare n’Ubugenge twari turi mu cyumba cya gatatu turi abantu babiri imbere n’inyuma, ibisubizo bigiye gusohoka tubona turi batandatu. Ku rutonde berekana ko hari umwe wasubiyemo kuko yari yarabikije isomo rimwe yagombaga gukora, gusa ku munsi w’ikizamini na we ntawe twabonye. Wenda we impamvu tutamumenye ashobora kuba yarakoranye n’abanyabugenge.”
Yunzemo ati: “Ni gute mwakora ikizamini muri abantu babiri, wajya kubona ukabona ku rutonde musohotse muri abantu batandatu? Abo bandi bavuye he? Bakoreye he?”
Yavuze ko ikibabaje ari uko abatarakoze ibizamini ari bo byagaragajwe ko batsinze ku kigero cyo hejuru, abakoze bo bagahabwa amanota yo hasi.
Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Karongi, Hitumukiza Robert, yabwiye BWIZA ko kiriya kibazo kireba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), ngo kuko nta ruhare na ruto akarere kigeze kagira muri biriya bizamini uretse kwereka REB ibyumba ibizamini byagombaga gukorerwamo.
Yagize ati: “Ijana ku ijana mu bizami twebwe nta kintu twinjiyemo na gato. Ntabwo akarere kakoresheje ibizamini usibye kwereka REB ngo dore salle ngiziriya. Rero mwahamagara kuri REB bakababwira.”
REB iravuga iki kuri kiriya kibazo?
Nyuma y’uko BWIZA imenyesheje Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Irenée Ndayambaje, ibya kiriya kibazo ntahite atanga umurongo w’uko cyakemuka, kuri uyu wa kane yatubwiye ko ubona ko yariganyijwe yakurikira inzira ziteganywa n’amategeko n’amabwiriza agenga ibizamini.
Ati: “Uwo mukandida mumugire inama yo gukurikira inzira ziteganwa n’amategeko n’amabwiriza bigenga ibizamini. Niba yumva afite ukuri yihutire kugeza ubujujire bwe mu nyandiko kuri ‘marking centre ya Rubengera’ i Karongi. Yibuke ko ubujujire na bwo bufite ibyo bushingiraho kandi bufite iminsi ntarengwa.”
Dr. Irenée Ndayambaje yasobanuye ko ku wa 10 Ukuboza umwaka ushize abarimu bakora ibizamini byo ku rwego rw’Igihugu, hari abakandida bakoze ibizamini byinshi byari biteganyijwe bakabitsinda, gusa hakaba hari n’abatarakoze ibizamini byose basabwaga gukora; aho nk’abasabwaga gukora bibiri kugira ngo babarwe mu batsinze bagiye bakora kimwe cyonyine.
Inkuru bijyanye: http://bwiza.com/?Karongi-Bakoze-ikizamini-cyo-kwigisha-ari-babiri-batungurwa-no-gusanga
Yavuze ko “Hari abakoze bagatsindwa ari na bo basubiyemo, ariko wa wundi watsinze ikizamini kimwe muri bibiri yagombaga gukora, yahawe amahirwe ngira ngo uranabyibuka n’ibaruwa ya Minisitiri w’Uburezi ivuga ko abakoze ikizamini kimwe mu gihe bagombaga gukora ikirenze kimwe, bagomba kuzitegura gukora ikizamini kindi kugira ngo buzuze the entire passage y’ibizamini bagombaga gukora.”
Dr. Ndayambaje yavuze ko bariya bakandida bane ba Karongi bashobora kuba abari baje gusubiramo ibizamini (Repeaters) batagombaga gukorana n’abaje gukora ibizamini bishya, ngo kuko igihe cy’ibizamini bagombaga gukora kitari kimwe.
Yasabye ko abafite ibibazo bijyanye na biriya bizamini bose bagana ibigo bikosorerwamo ibizamini (Marking Centres) biri mu turere 29 tw’igihugu (tutarimo aka Rusizi) bakabafasha, ngo kuko hariyo intumwa zo ku rwego rw’igihugu, uturere n’inzego z’umutekano ziri kwakira abafite ibibazo.


