Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abasore babiri bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga bakubita ndetse banakurura umukobwa mu muhanda.
Amakuru avuga ko ibi byabereye mu Mujyi wa Musanze mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 1 Werurwe 2026, aho uwo mukobwa yakubitiwe mu muhanda rwagati. Mu mashusho, abo basore bagaragara bamukubita, bamukandagira ndetse banamukurura imisatsi aryamye hasi.
RIB yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo dosiye yabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Boniface Rutikanga, yemeje ko aba basore bafashwe kandi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, anashimira abatanze amakuru yabafashije gufatwa.
Itegeko riteganya ko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gihanishwa igifungo cy’imyaka itatu kugeza kuri itanu, hamwe n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 1 Frw.


