54743300407_736ddf146a_k-5aa60

Amerika yafatiye ibihano RDF na ba Jenerali bayo 4

Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Werurwe 2026, zatangaje ko zafatiye ibihano Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), ndetse n’abasirikare bakuru bane.

Ishami rya Minisiteri y’Imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe kugenzura umutungo w’abafatirwa ibihano (OFAC), ryatangaje abayobozi bakuru ba RDF bafatiwe ibihano barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi, Umuyobozi wa Diviziyo ya gatanu y’Ingabo z’u Rwanda, Maj. Gen Ruki Karusisi ndetse n’Umuyobozi w’Ingabo zo mu mutwe udasanzwe, Brig. Gen Gashugi Stanislas.

Amerika ishinja RDF n’abayobozi bayo “gutera inkunga, guhugura ndetse no kurwana ifatanyije n’umutwe witwaje intwaro wa M23”; umutwe na wo isanzwe yarafatiye ibihano iwushinja guhonyora uburenganzira bwa muntu ndetse no guteza ikibazo gikomeye cy’impunzi no kuva mu byabo kw’abaturage muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ivuga kandi ko “RDF yashyigikiye M23 mu gufata ibice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC, birimo imijyi ikomeye ya Goma na Bukavu, ndetse n’ahantu h’ingenzi hacukurwa amabuye y’agaciro.”

Washington ivuga ko ibitero M23 yakoze bitari gushoboka hatabayeho “ubufasha n’ubufatanyacyaha bwa RDF n’abayobozi bakuru bayo.”

Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, nyuma ya biriya bihano yasabye u Rwanda guhita ruvana by’ako kanya ingabo yavuze ko rufite muri RDC.

Ati: “Perezida Trump ni Perezida w’umunyamahoro, kandi Minisiteri y’Imari izakoresha uburyo bwose ifite kugira ngo impande zashyize umukono ku masezerano ya Washington zubahirize inshingano zazo. Turasaba ko ingabo z’u Rwanda, intwaro n’ibikoresho byazo bihita bikurwa muri RDC.”

Ku wa 4 Ukuboza 2025 ni bwo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa RDC bashyize umukono ku masezerano ya Washington, mu muhango witabiriwe na Trump.

Amerika ivuga ko nyuma y’iminsi mike ariya masezerano asinywe, M23 na RDF batangije ibitero byasize hafashwe umujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ni ibitero ivuga ko byaguyemo abasivile, ndetse bihatira ibihumbi by’abaturage guhunga ingo zabo.

Yunzemo iti: “N’ubwo M23 yaje kuva muri uwo mujyi, gukomeza kuba hafi y’umupaka w’u Burundi hamwe n’inkunga RDF ikomeje kuyitera bivugwa ko bishobora guteza intambara yaguye mu karere.”

Amerika isobanura ko ubufasha RDF iha uriya mutwe, burimo ubw’ibikoresho bihagarika ikoranabuhanga rya GPS, uburyo bwo kwinda ibitero byo mu kirere, za drone n’ibindi bikoresho bya gisirikare; nk’uko byagiye bivugwa n’impuguke za Loni kuri Congo.

Ivuga kandi ko ibihumbi by’abasirikare ba RDF bari mu burasirazuba bwa RDC, aho bafasha M23 kugenzura ibice bitandukanye; ndetse yashinje Ingabo z’u Rwanda guhugura abarwanyi b’uriya mutwe no kuwufasha gushaka abarwanyi bashya, barimo n’impunzi.

Washington ivuga ko AFC/M23 ifashijwe na RDF yakoze ibikorwa birimo “kwica abantu hadakurikijwe amategeko, guta muri yombi abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse n’iyicarubozo.”

U Rwanda inshuro nyinshi rwakunze guhakana ko rutera inkunga M23, ariko mu minsi yashize rwavuze ko rufitanye na yo “imikoranire mu by’umutekano”.

Ibihano Amerika yafatiye bariya bayobozi ba RDF, birimo kuba imitungo yose bafite ku butaka bwayo cyangwa igenzurwa n’Abanyamerika igomba gufatirwa.

Ubu kandi Abanyamerika n’ibigo bikorera muri Amerika babujijwe gukorana ubucuruzi cyangwa ihererekanyamari iryo ari ryo ryose n’abafatiwe ibihano, keretse babyemerewe na OFAC.

Kuri ubu u Rwanda ntacyo ruratangaza kuri biriya bihano.

Icyakora Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, aheruka kubwira RFI ko ibihano iyo biza kuba byakemura ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo, u Rwanda rwakiriza yombi kubihabwa.

Ati: “Ibihano biramutse byakemura ikibazo cy’ingutu kiri muri RDC, nabisinyira ejo”.

Umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda yibukije ko mu myaka ibarirwa muri 15 ishize u Rwanda na bwo rwafatiwe ibihano rushinjwa gushyigikira umutwe wa M23, ariko bikaba bitarigeze bibuza uyu mutwe kongera gufata intwaro.

Ati: “Murabizi ko hagati ya 2012 na 2013 na none habaye gufatira ibihano u Rwanda. Ese byigeze bikemura ikibazo cya RDC na M23? Oya! Intambara yubuye nyuma y’imyaka umunani, mu Ukwakira 2021.”

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yashimangiye ko imvugo y’ibihano byafashwe nk'”inkoni y’ubumaji” ntacyo ivuze.

Yunzemo ati: “Nta bihano na bimwe bibaho ku Isi bizatubuza kurinda umutekano w’imipaka yacu ndetse no gukumira ko abaturage bacu bakongera guhura n’ibyo bahuye na byo mu 1994 bikozwe na FDLR.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *