csm_UBUSHINJACYAHA__HUYE_67668d60e7

Huye: Akurikiranweho kwica nyirarume bitewe na avoka

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye  umugabo w’imyaka 31 ukekwaho  kwica nyirarume  w’imyaka 45 amuteye icyuma mu gatuza.

Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 18 Gashyantare 2026, ahagana saa kumi z’umugoroba mu Mudugudu wa Cyahafi, Akagari ka Duwani, Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.

Mu ibazwa rye, ukekwa yavuze ko yateye icyuma nyirarume mu gatuza ahita apfa. Asobanura ko intandaro yabaye avoka 4 yari yahawe na se azikuye mu zo mama we yagurishaga azijyana iwe mu rugo, aho nyina agarukiye atangira gutongana nawe amusaba kuzigarura.

Avuga ko yasubiye iwe mu rugo arazizana yitwaje n’icyuma, nyina akomeza kumutuka maze agira umujinya agiye kumutera icyuma, nyirarume aritambika aba ari we agitera mu gatuza ahita apfa.

Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *