Nimero 10 mwiza muri iki gihugu agomba kuzaba mu kipe nziza_Sadate avuga Muhadjiri

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yavuze ko rutahizamu Hakizimana Muhadjiri afata nka numero 10 mwiza u Rwanda rufite muri iki gihe, azakinira ikipe ya Rayon Sports mu mwaka utaha w’imikino.

Ni nyuma y’amakuru amaze iminsi avuga ko uyu musore unakinira ikipe y’Igihugu, Amavubi, yamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports, nyuma yo kumvikana na yo 13,000,000Rwf ya recruitment n’umushahara wa buri kwezi wa 1,000,000Rwf.

Mu kiganiro Perezida wa Rayon Sports yagiranye na Radiyo Rwanda kuri uyu wa kane, yahamije ko Muhadjiri azakinira ikipe ayoboye mu mwaka utaha w’imikino, ngo kuko bamaze kumvikana byinshi n’uyu mukinnyi.

Mu minsi ishize Muhadjiri na we yatangaje ko nta gihindutse azerekeza muri Rayon Sports, ngo kuko hari byinshi iyo kipe yamwemereye kandi bikamunyura.

Perezida Sadate yagize ati: “Muhadjiri Hakizimana, nimero 10 mwiza muri iki gihugu mu Banyarwanda dufite, agomba kuzaba mu ikipe nziza. Icyo cyo nagihamya.”

Abajijwe igihe Rayon Sports izatangariza Hakizimana Muhadjiri ku mugaragaro nk’umukinnyi wayo, Perezida Sadate ntiyavuze umunsi nyirizina bizakorerwa, gusa yahamije ko ibijyanye na Muhadjiri byose bisa n’ibyarangiye.

Perezida wa Rayon Sports yanabajijwe niba 13,000,000 Rwf ikipe ye yatanze kuri uriya rutahizamu atari amafaranga menshi yayiteza igihombo, avuga ko nta gihombo kizabaho ngo kuko umusaruro wa Muhadjiri batawiteze mu kibuga gusa.

Yagize ati: “Recruitment ya Muhadjiri ni imwe mu zo twizeye ko ari nziza dukoze muri uyu mwaka mu nzego nyinshi, mu kibuga ni umukinnyi mwiza, afite ubunararibonye bunini, ariko no mu rwego rw’abafana…iyo umuntu arebye igihombo areba umukinnyi gusa nk’uko azakina mu kibuga, ariko Muhadjiri umunsi tuzamwerekana ni biba ngombwa, dushobora kuzatanga nka jersey zizagaruza ayo mafaranga uwo munsi bakarara baziguze kandi bigakunda.”

Rayon Sports igiye kuba ikipe ya kane mu Rwanda Hakizimana Muhadjiri akiniye, nyuma ya Kiyovu Sports yanyuzemo igihe gito, Mukura VS ndetse na APR FC yamenyekaniyemo cyane mbere yo kwerekeza muri Emirates yo muri UAE baheruka gutandukana.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *