HCf3koJXMAEgKtB

MINAGRI yasabwe kugaragaza ingamba zo gukurikirana umusaruro wangirika

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yasabye Minisiteri y’Ibidukikije: Kwihutisha gushyiraho amabwiriza agenga imikoranire y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba, Uturere n’Umujyi wa Kigali kugira ngo ijye ibona ku buryo buhoraho kandi ku gihe, amakuru yerekeye imicungire y’amashyamba.

Yasabye kandi Minisiteri y’Ubuhinzi, kugaragariza Umutwe w’Abadepite ingamba zo gukurikirana umusaruro wangirika, harimo uw’umuceri n’ibigori mu rwego rwo kubona amakuru azunganira azava mu bushakashatsi buzakorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare.

Iyi myanzuro yafashwe ubwo Inteko rusange yagezwagaho raporo za Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije ku isesengura rya raporo z’Umugenzuzi w’Imari ya Leta zikurikira:

– Raporo ku micungire y’amashyamba mu Rwanda

– Raporo ku gufata neza umusaruro w’umuceri n’ibigori no kuwuhuza n’isoko

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *