Uyu munsi ni kuwa Kane tariki 23 Nyakanga 2020. Ni umunsi wa 205 mu minsi igize umwaka. 2020 irabura iminsi 161 ngo igere ku musozo.
Tariki ya 23 Nyakanga 1952, igisirikare cya Misiri kiyobowe na Colonel Gamal Abdal Nasser cyahiritse ubutegetsi bw’umwami Farouk I.
Umwami Farouk yayoboye Misiri kuva mu mwaka 1936 kugeza ku wa 23 Nyakanga 1952. Ku myaka 16 gusa, Farouk yarazwe ingoro y’ubwami bwa Misiri asimbuye se Fuad I amaze gutanga. Ingoma y’umwami Farouk yagiye inengwa n’abaturage ko idashyira inyungu z’abaturage imbere, ruswa n’ibindi byaganishaga ku kwangwa n’abaturage ku buryo bukomeye.
Mu gihe cy’intambara y’abarabu na Israel, bivugwa ko Farouk yagize uruhare mu iyicwa ry’abasirikare benshi b’Abarabu birurutse kuri zahabu nyinshi yari yahawe n’intumwa ya Israel mu Misiri.
Icyo gihe Umugaba Mukuru w’ingabo za Misiri, Jenerali Muhammad Naguib nawe yabigizemo uruhare, byanatumye yangwa cyane n’abandi basirikare bakuru mu bihugu by’Abarabu.
Ku gitutu cy’abandi basirikare bakuru bari bayobowe na Koloneli Gamal Abdal Nasser , Jenerali Naguib yategetswe guhirika ubutegetsi bwa Shebuja Farouk I. Ibi ntibyari kugorana kuko abasirikare bakuru bose bo amu bihugu by’Abarabu bari inyuma y’iki gikorwa.
Ku ya 23 Nyakanga 1952, Ingabo zahiritse Umwami Farouk ku butegetsi mu cyiswe impinduramatwara yo guha icyubahiro ubutaka bw’abakurambere. Mu mwaka w’1953 Misiri yakuyeho burundu ubutegetsi bwa Cyami, Jenerali Naguib wari ukuriye abasirikare ahiritse ubutegetsi agirwa Minisitiri w’intebe mushya wa Misiri.
Nyuma y’umwaka umwe gusa Naguib ari Minisitiri w‘Intebe, yahise na we ahirikwa ku butegetsi na Koloneli Nasser.
Nasser yayoboye Misiri nk’umutegetsi w’intwari y’abaturage wabakijije ubujura bw’umwami Farouk I n’abo bafatanyaga kuyobora Misiri. Nyuma y’imyaka 2 ari ku butegetsi, Nasser Gamal yatangaje Misiri nka Leta ya Cyarabu igendera ku mahame ya Gikominisime(Communism state). Iki gihe kandi ni bwo intambara y’ubutita hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Leta Zunze Zbumwe z’Abasoviyete yatangiraga, ibihugu byinshi byagombaga kugira uruhande bibogamiraho.
Mu mpera z’umwaka 1957, Nasser Gamal yatorewe kuyobora Misiri mu buryo bwemewe n’amategeko, nka Perezida wa Mbere wa Misiri ku bwiganze bw’amajwi. Nasser Gamal yapfuye mu mwaka 1970, aho yari akiri Perezida wa Misiri.
Umwami Farouk ni we wabaye umwami wa nyuma wa Misiri, ni we wo ku gisekuru cya nyuma cy’umuryango w’Umwami w’abami, Muhamad Ali.


