Umutwe wa AFC/M23 wisubije agace ka Kibati ko muri Teritwari ya Walikale, nyuma y’iminsi itatu ukarwaniramo n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku wa Kabiri tariki ya 3 Werurwe ni bwo M23 yisubije kariya gace.
FARDC, Wazalendo na FDLR nyuma yo kurushwa imbaraga, amakuru avuga ko bahise bahungira mu midugudu ya Miba na Mungazi.
Ku wa 28 Gashyantare ni bwo M23 yari yambuwe kariya gace, nyuma y’imirwano ikomeye yari yayisakiranyije n’ihuriro ry’ingabo za Leta.


