Senateri Jim Risch, Perezida wa Komisiyo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Kabiri, itariki 3 Werurwe 2026, yahamagariye abayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo kureka amahitamo y’intambara.
“Guverinoma ya Congo na FARDC bagomba kureka ingamba zabo z’igisubizo cya gisirikare mu burasirazuba bwa Congo, kubaha ihagarikwa ry’imirwano no gukorana n’abafatanyabikorwa, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu kubaka igisubizo cy’umutekano kirambye muri kariya karere,” uyu ni Senateri Jim Risch.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Komisiyo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Sena ya Amerika, Senateri Risch yasabye kandi impande zihanganye gusubira ku meza y’ibiganiro kuko kubaha amasezerano ari yo nzira yonyine ishoboka.
Ibi Senateri Jim Risch abitangaje nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere ushize Amerika yari yafatiye ibihano u Rwanda, by’umwihariko igisirikare cy’u Rwanda. Abayobozi b’u Rwanda bahise bagaagaza ko iki cyemezo cyo gufatira ibihano uruhande rumwe kibogamye.
Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo risubiza kuri biriya bihano yasohoye, yavuze ko kuba ibihano byafashwe byibasira “uruhande rumwe mu ziri mu nzira y’amahoro mu buryo budakwiye, bigoreka ukuri ndetse bikagaragaza mu buryo butari bwo imiterere nyayo y’amakimbirane ari mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”


