Abanyeshuri ba Giheke TSS mu Karere ka Rusizi biga tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Werurwe 2026, bamurikiye ababyeyi babo n’abayobozi banyuranye imishinga bakoze ijyanye n’amasomo bahabwa, abategurira kuzihangira imirimo nibaharangiza.
Ibyo bamuritse, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’iri shuri, Kanyandege Joseph Désiré, bishingiye ku masomo biga ajyanye n’ubwubatsi, amashanyarazi, ikoranabuhanga (Electronic and Telecommunication) n’ibaruramari ry’umwuga.
Ati: “Ni ukugira ngo umwana atangire ategure imishinga ye akiri hano ku ishuri, akazagera hanze ashyira mu bikorwa neza ibyo yize mu kwihangira umurimo.”
Kanyandekwe avuga ko n’ubwo hari abagifata aya mashami nk’ari ku rwego rwo hasi, ari ingirakamaro cyane kuko hari n’ibikorwa ishuri ritagikenera gutangaho amafaranga rihamagara abatekinisiye bo hanze. Ibyinshi bikorwa n’abanyeshuri ubwabo, nk’ahakeneye kubakwa cyangwa gusanwa, ibibazo by’amashanyarazi n’ibindi bijyanye n’ibyo biga. Ibi bitanga icyizere gifatika cy’ejo hazaza heza ku rubyiruko rubyiga.
Abanyeshuri n’abarezi babo bavuga ko bishimira uburyo bw’imyigire, ndetse no kuba bahabwa umwanya wo gukora imishinga bahamya ko izabafasha kwibona mu buzima bwo hanze y’ishuri.
Mugabe Nictor Huge wiga ikoranabuhanga, uri mu bamuritse ikoranabuhanga ryo kuhira imyaka, yagize ati: “Abarezi bacu turabashima cyane, bitanga uko bashoboye ngo tugire ubumenyi bwa ngombwa bushobora guhangana ku isoko ry’umurimo. Murabona ko amashuri yo mu cyaro na yo afite imishinga nk’iyayo muri Kigali. Uburezi duhabwa bwatumye umunyeshuri wa hano aba uwa gatatu muri ‘Software Development’ ku rwego rw’Igihugu, bityo bikaba bidutera ishema.”
Ingénieur Nshimiyimana Innocent wigisha ubwubatsi, yashimiye abanyeshuri kubera ko ibyo babigisha babishyira mu ngiro, bityo ko yizeye ko mu buzima busanzwe abana bazahangana ku isoko ry’umurimo.
Yunzemo ko hari ubwo bahura n’imbogamizi z’ibikoresho bifashisha mu gutanga ubumenyi bihenze, gusa ashima Leta ikora uko ishoboye kugira ngo ibyo bikoresho biboneke.
Umuyobozi w’iri shuri, Kanyandege Joseph Désiré, avuga ko “ikibazo cy’ibikoresho bidahagije n’ibiza bitinze kiracyatugora cyane. Nk’ubu dufite mudasobwa 80 gusa zikora, mu gihe dukeneye nibura 150. Twagize amahirwe yo kubona abarimu bahagije, ariko ibikoresho byo bikwiye kongerwa kandi bikaza ku gihe.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Rusizi, Usengimana Gérard, avuga ko ibi bibazo byose bigaragazwa n’abana, abarezi babo n’ubuyobozi bw’ishuri bizwi ku nzego zitandukanye, haba ku rwego rw’Akarere ka Rusizi ndetse no ku rwa Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho. Avuga ko uko ubushobozi buzagenda buboneka bizakemuka.
Ati: “Turashima Leta ku bimaze gukorwa. Ibibazo byagaragajwe birazwi ku nzego zose bireba, bizagenda bikemuka uko ubushobozi buboneka. Turasaba ababyeyi gushishikariza abakobwa kwiga aya mashami, kuko nk’uko twabibonye mu byo tweretswe, ubushobozi bw’abakobwa budashidikanywaho.”
Iri shuri ryatangiye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ryitwa CERI. Mu 1998 ryabaye koleji ya Komini Gisuma ryigisha icyiciro rusange. Mu 2003 hashyizwemo ishami ry’amashanyarazi, naho mu 2015 hongerwamo andi mashami yagiye yiyongera kugeza ubu.
Umuyobozi wa Komite y’Ababyeyi barerera kuri iri shuri, Rukundo Adolphe, avuga ko nk’ababyeyi bishimiye kuhareza abana babo, cyane cyane ko nk’uko byagaragaye muri iri murikabikorwa, abana batanga icyizere cy’ejo hazaza heza mu kwihangira imirimo. Yongeraho ko bizeye ko n’ahakiri imbogamizi zizagenda zikurwaho.







