Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, ku wa Kane yagize Umunyamerika James Swan umuyobozi mushya w’ubutumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO).
Swan agiye kuyobora ubu butumwa mu gihe uburasirazuba bwa Congo bukomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano, kubera imirwano ihanganishije imitwe yitwaje intwaro n’ibibazo by’ubutabazi ku baturage bigenda byiyongera.
Ishyirwaho rye rikurikiye isoza ry’inshingano za Bintou Keita wari uyoboye MONUSCO kuva mu 2021.
Keita wasoje inshingano ze mu Ukuboza 2025, yari yarasimbuwe by’agateganyo n’Umuholandikazi, Vivian van de Perre.
James Swan wagizwe umuyobozi mushya wa buriya butumwa afite ubunararibonye bw’imyaka myinshi mu bya dipolomasi.
Mbere y’izi nshingano, yari Intumwa Yihariye ya Loni muri Somalia, ariko yanakoze mu myanya itandukanye ikomeye muri dipolomasi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bibazo by’Afurika.
Ishyirwaho rye rigaragaza ko Loni ishaka gushyira ku buyobozi bwa MONUSCO umuntu ufite ubunararibonye, mu gihe ubu butumwa bukomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano ndetse hanatekerezwa ku buryo bwo kugabanya buhoro buhoro ingabo zabwo muri Congo.
Mu gihe azaba atangiye inshingano, Swan byitezwe ko azakorana bya hafi na Guverinoma ya Congo, ibihugu byo mu karere ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu gushaka kugarura ituze no kurinda abasivili mu ntara zo mu burasirazuba bw’iki gihugu zayogojwe n’intambara.
Ishyirwaho rye rije mu gihe gikomeye kuri MONUSCO, aho hakomeje ibiganiro ku hazaza h’ubu butumwa ndetse n’ah’ingabo zabwo; dore ko ibihugu nka Afurika y’Epfo biteganya gucyura ingabo bibufitemo.


