Leta y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gukorana na sosiyete y’indege ya RwandAir, mu rwego rwo gucyura Abanyarwanda bari mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Bahrain.
Byatangajwe na Ambasade y’u Rwanda i Abu Dhabi, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2026.
Iri tangazo risaba Abanyarwanda bari muri biriya bihugu byombi byo mu kigobe gukomeza gukurikiza amabwiriza ajyanye n’umutekano yashyizweho n’inzego z’ubuyobozi z’aho baherereye, no gukora uko bashoboye bagashaka amakuru bifashishije imiyoboro y’itumanaho yizewe.
Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yunzemo ko hari gushakwa uko bariya Banyarwanda bacyurwa.
Iti: “Ambasade na none iramenyesha ko biciye mu mikoranire na Sosiyete y’Igihugu ishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir n’izindi nzego zitandukanye, mu gutegura indege zo gucyura Abantu. Abanyarwanda bose bifuza gucyurwa barasabwa kwiyandikisha kuri Ambasade vuba bishoboka.”
Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Bahrain biri mu bihugu kuva mu mpera z’icyumweru gishize bikomeje kuraswaho na Iran, mu rwego rwo kwihimura ku bitero bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel.
Imibare itangwa na Televiziyo ya Al Jazeera yerekana ko mu bantu 1,332 bamaze kugwa muri iriya ntambara, harimo abanya-Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu batatu n’umunya-Bahrain umwe.
Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yatangaje ko kugeza ubu nta munyarwanda uragirira ikibazo muri iriya ntambara.


