https___archive-images.prod.global.a201836.reutersmedia.net_2017_12_13_LYNXMPEDBC0T2

Hamenyekanye ubufasha u Burusiya buri guha Iran mu ntambara ihanganyemo na Israel na Amerika

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru bikomeye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aravuga ko u Burusiya buri guha Iran amakuru y’ubutasi ari kuyifasha kumenya aho ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherereye mu Burasirazuba bwo Hagati.

Abayobozi ba Amerika bavuganye n’ibitangazamakuru nka The Associated Press na The Washington Post, bavuze ko Moscow yaba yarahaye Iran amakuru yayifashije kumenya aho ibikoresho bya gisirikare bya Amerika birimo amato y’intambara n’indege za gisirikare biherereye.

Ni amakuru kandi bavuga ko yaba yarafashije ingabo za Iran gusobanukirwa neza uko ingabo za Amerika zigenda n’aho ziherereye, mu gihe amakimbirane mu Burasirazuba bwo Hagati arimo gukaza umurego.

Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Pete Hegseth yavuze ko Amerika izahangana n’igihugu cyose cyaba gifasha Iran mu bikorwa byayo bya gisirikare.

Hegseth kandi yavuze ko igisirikare cya Amerika gikurikiranira hafi ibyo birego kandi ko gishobora gufata ingamba mu gihe cyose byashyira mu kaga ingabo zayo.

Yanavuze ko n’ubwo hari amakuru avuga ko Iran iri gufashwa n’ibindi bihugu, igisirikare cya Amerika kigifite “ubushobozi buhambaye” bwo gukomeza ibikorwa byacyo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ku ruhande rwa White House, ubuyobozi bwa Amerika bwagerageje kugabanya uburemere bw’ayo makuru.

Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt yavuze ko ayo makuru avugwa “nta ngaruka afite ku bikorwa bya gisirikare bya Amerika”, ashimangira ko iby’ubufasha bw’u Burusiya kuri Iran ‘ntacyo byahindura ku buryo ibikorwa bya gisirikare birimo gukorwa.”

Yongeyeho ko ingabo za Amerika zigifite ubushobozi bwo gukomeza ibikorwa byazo kandi ko ibikorwa bya gisirikare byibasiye Iran bikomeje.

Hagati aho umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yikomye Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, avuga ko akwiye kuryozwa ubuzima bw’Abanyamerika bari gupfira muri iriya ntambara.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Joe Wilson yagize ati: “Putin, wakoze ibyaha by’intambara, ari kwica Abanyamerika binyuze mu guha Iran amakuru y’ubutasi. U Burusiya bugomba kuryozwa akaduruvayo n’impfu ziri guterwa n’ibikorwa byabwo.”

U Burusiya buravugwaho guha Iran amakuru y’ubutasi, mu gihe Amerika na yo isanzwe iyaha Ukraine mu ntambara irwanamo na bwo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *