20260307_164446

Museveni yatangiye kuyobora EAC

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe yatangiye inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Ni inshingano Perezida Museveni yasimbuyeho mugenzi we Dr. William Ruto wa Kenya wari umaze umwaka uyobora uriya muryango.

Museveni yashyikirijwe inshingano kuri uyu wa Gatandatu, mu nama isanzwe ya 25 y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yabereye i Arusha muri Tanzania.

Ni inama yitabiriwe na Perezida Museveni, Ruto, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Hassan Sheikh Mumamud wa Somalia.

U Rwanda rwari ruyihagarariwemo na Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin wayitabiriye mu cyimbo cya Perezida Paul Kagame.

Perezida Yoweri Museveni yagejeje ku bitabiriye iriya nama, yavuze ko amakosa abami bategetse akarere bakoze yo kwirirwa barwana, aho kwicara ngo batekereze ku iterambere ry’inganda adakwiye kongera kubaho.

Yavuze ko hakwiye kubaho ubufatanye, no kwishyira ukizana kw’abatuye umuryango wa Africa y’Iburasirazuba.

Museveni yanagaragaje ko hakwiye kubaho guteza imbere umusaruro ukaba mwinshi, kuko iyo umusaruro ari mwinshi ukabona abakiliya benshi ari byo bifasha uwakoze gutera imbere.

Usibye chairman mushya wa EAC, uyu muryango wanabonye Umunyamabanga Mukuru mushya aho Amb Stephen Patrick Mbundi wo muri Tanzania yahawe izo nshingano azisimbuyeho Veronica Nduva wo muri Kenya wari uzifite kuva mu Kamena 2024.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *