screenshot_20200725-093224_1595676071238.jpg

Minisitiri Dr Uwamariya avuga ko ubutumwa busaba abarimu kugaruka ku mashuri bwakiriwe uko butari

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko ubutumwa buhamagarira abarimu kugaruka ku mashuri hari ababwakiriye uko butari, asobanura icyo mwarimu asabwa ari ukugira uruhare mu kunoza imyiteguro isubukura amasomo.

Itangazo Minisiteri y’Uburezi yanyujije kuri Twitter, rirahamagarira abarimu kugaruka ku bigo by’amashuri bakoreraho, ngo bafatanye n’abayobozi b’ibigo byabo gukurikirana ibikorwa by’ubwubatsi bw’amashuri. Riragira riti: “Minisitiri w’Uburezi arasaba abarimu kugaruka ku bigo by’amashuri bakoreraho, bafatanye n’abayobozi b’ibigo byabo gukurikirana ibikorwa by’ubwubatsi bw’amashuri ndetse no gushyira mu buryo ibitameze neza ku bigo by’amashuri yo kuba intabwa”.

Bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter, bakimara kubona ubu butumwa, batangiye kwibaza icyo mwarimu ari cyo n’uko Minisiteri y’Uburezi imufata, ku buryo yamusaba kujya kubaka amashuri. Uwitwa Mwalimu yagize ati: “Genda mwarimu wakubitika! Mwarimu se ni umuyede, umufundi, engineer, azafasha iki mu kubaka mu by’ukuri”? Yakomeje ati: “Sindumva abaganga basabwa kujya ku ma echantier(ku nyubako)”.

Undi witwa Emmy Hakizimana we ntiyiyumvisha niba ubwo butumwa ari ubwa MINEDUC cyangwa niba ari uwayiyitiriye. Yagize ati: “Muyobozi rwose ibi noneho ni ibiki? Ese koko mwarebye mubona mwarimu akwiye kuba umuyede w’inyubako z’amashuri?” Yakomeje avuga ko atumva aho ubumenyi bwa mwarimu buhurira no kubaka, ndetse ko ibyo bidasanzwe ku bandi bakozi ba Leta.

Ku murongo wa telefone, umunyamakuru wa Bwiza.com yavuganye na Mininisitiri Dr Uwamariya Valentine, amusobanurira icyo itangazo rimenyesha mwarimu. Yagize ati: “Ubutumwa twatanze hari abantu babwumvise uko butari. Mu itangazo, twasabye abarimu kujya basura amashuri bigishamo, mu rwego rwo kugenzura niba isuku ihari uko bikwiye ndetse no kurushaho gutegura amasomo bazatambutsa igihe amashuri azaba afunguwe”.

Abajijwe ku ruhare rwa mwarimu ku bijyanye n’inyubako, Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko igihe mwarimu yaba atemberera ikigo cye, abagerageza kwiba ibikoresho by’ubwubatsi batabona icyuho kandi ko byanashyira igitsure ku basanzwe bakora isuku mu bigo. Yagize ati: “Mwarimu abaye atemberera ikigo cye, abiba ibikoresho ntibabona uburyo kandi abakora isuku bakorera ku jisho na bo yabacyaha.”

Minisitiri Dr. Uwamariya yakomeje avuga ko umwarimu atasabwe kujya azindukira ku ishuri ngo atahe nimugoroba, ndetse nta n’iminsi igenwe bagomba kugaragara ku kigo, ahubwo mwarimu ku giti cye yajya acishamo akanyarukira ku kigo mu rwego rwo gukomeza kurinda ubusugire bwacyo.

Iki cyemezo cyo gusura ibigo, cyitezweho kurushaho gusigasira ibyumba by’amashuri hanozwa isuku kuko mu minsi abanyeshuri batari ku mashuri, hari aho usanga amashuri adafite isuku ihagije ndetse hamwe haranameze ibyatsi kubera nta bantu bahagenda nk’uko byatangajwe na Minisitiri Dr. Uwamariya.

screenshot_20200725-093224_1595676071238.jpg
Ubutumwa bwa MINEDUC
screenshot_20200725-093744_1595676095018.jpg
screenshot_20200725-093825_1595676116270.jpg
Abantu ntibabwakiriye neza

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *