Hari abarimu bavuga ko bagihemberwa impamyabumenyi ya A2 kandi bafite A0

Bamwe mu barimu baribaza impamvu hakiri abarimu bafite impamyabumenyi ya A0, bigisha mu mashuri yisumbuye ariko bagahemberwa impamyabumenyi ya A2 kandi batanga umusaruro ukwiye ndetse banafite impamyabumenyi yakabahesheje umushahara mwiza.

Nyuma y’icyemezo cya Minisiteri y’Uburezi cyo kuvanaho abarimu bigishaga mu mashuri yisumbuye batabifitiye impamyabumenyi, bamwe mu barimu bahise bafata iya mbere bakomeza amashuri ndetse babasha kubona impamyabumenyi ya A0 mu burezi basabwaga. Nyuma yo kubona izo mpamyabumenyi, abarimu bakomeje akazi ariko bakomeza guhemberwa za mpamyabumenyi za A2 bari bafite mbere batarakomeza amasomo, ndetse baba bifuje kuzamurwa mu ntera ugasanga bashyirirwaho ibizamini babona nk’amananiza, uwo bitsinze akabwirwa kujya kwigisha mu mashuri abanza.

Umwe mu barimu bahuye n’iki kibazo utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye Bwiza.com ko abona mu bidindiza ireme ry’uburezi harimo n’akarengane bamwe mu barimu bakorerwa, aho bahemberwa impamyabumenyi barenze, bityo bikaba byatuma akora akazi atakishimiye. Yagize ati” Umwarimu ukuwe mu ishuri ryisumbuye yigishaga akoherezwa kwigisha mu mashuri abanza, yatanga uwuhe musaruro mu gihe abona akuwe mu kazi kagahabwa ufite impamyabumenyi nk’iyo yari afite”?

Yakomeje avuga ko ibyiza ari uko abarimu basanzwe bigisha mu mashuri yisumbuye bafite A2, bakagombye kujya bazamurwa mu ntera nta yandi mananiza mu gihe babonye A0 bakiri mu kazi, kuko nta mpamvu ihari yo gukorera ibizamini akazi usanzwemo, ibizamini bigahabwa abari barataye akazi cyangwa abakajemo bushya.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyita k’Uburezi(REB), Dr Ndayambaje Irénée, yabwiye Bwiza.com ko kuzamurwa mu ntera bikorerwa ikizamini ngo harebwe koko niba ugiye kuzamurwa ashoboye inshingano agiye guhabwa. Yagize ati” Ikizamini ni ngombwa kandi gitangwa ku barimu bashya n’abasanzwe mu kazi nta kuvangura”.

Dr Ndayambaje yasobanuye ko umwarimu ahemberwa impamyabumenyi yatanze ubwo yasabaga akazi mbere y’uko akoreshwa ibizamini, adahemberwa iyo afite cyane ko no gutsinda ikizamini ari kimwe mu bishingirwaho mu ishyirwa mu myanya ry’abarimu.

Bwiza.com kandi yagerageje kuvugana na Minisitiri w’Uburezi Dr Mujawamariya Velentine ariko ntiyabasha kuboneka ku murongo wa telefoni ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye yari atarabusubiza ubwo iyi nkuru yasohokaga.

Iteka rya Perezida No 24/01 ryo kuwa 24/11/2016, rishyiraho sitati igenga abarimu bo mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye mu ngingo yaryo ya 33 ivuga ku izamurwa mu ntera ry’umwarimu igaragaza ko umwarimu afite uburenganzira bwo kuzamurwa mu ntera buri myaka 3, hashingiwe ku isuzumabushobozi ry’imikorere n’imyitwarire ye mu rwego rw’akazi ariko ntirigaruka ku gihe yabonye impamyabumenyi yisumbuye ku yo yari afite.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *